Perezida Paul Kagame warebye umukino wa nyuma w'Igikombe cya Afurika yashimiye Sénégal #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Paul Kagame yarebye imbona nkubone umukino wa nyuma w'Igikombe cya Afurika Sénégal yaraye yegukanye itsinze Maroc 1-0.

Uyu mukino Maroc yahabwaga amahirwe cyane ko ari yo yari yakiriye iki gikombe, wabereye kuri Prince Moulay Abdellah Stadium mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 18 Mutarama 2026.

Igitego kimwe rukumbi cya Gueye cyabonetse ku munota wa 94 ni cyo cyahesheje Igikombe izi Ntare z'i Teranga (Les Lions de la Teranga) za Sadio Mané.

Hari nyuma y'uko iminota 90 yarangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry'indi maze bakongezaho iminota 30 y'inyongera.

Perezida Kagame ni umwe mu banyacyubahiro bakurikiranye uyu mukino muri Prince Moulay Abdellah Stadium yari kumwe kandi na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, Perezida wa Komisiyo y'Umuryango wa AU, Mahmoud Ali Youssouf, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe na Ambasaderi w'u Rwanda muri Maroc, Amb. Shakilla umutoni.

Ibirori byabanjirije umukino wa nyuma byasusurukijwe n'abarimo IShowSpeed uri kuzenguruka ibihugu bitandukanye bya Afurika, aho yari yambaye ikirango cy'Igikombe cya Afurika cya 2025, kiri mu ishusho y'intare.

Nyuma y'umukino, Perezida Kagame yavuze ko ikipe ya Sénégal yatsinze ibikwiriye, nubwo iya Maroc nayo itari mbi.

Ati 'Ndashima Intare za Teranga ku bw'intsinzi ya AFCON bari bakwiriye, ni intambwe iteye ishema igaragaza kudacogora, gushyira hamwe n'ubudashyikirwa. Ndashimira kandi Maroc ku musaruro ukomeye muri iri rushanwa ryari riteguye neza, ndetse nkabashimira n'uburyo bakiriye abantu.'

Warm congratulations to the Lions de la Teranga on their well-deserved #AFCON victory, a proud achievement that reflects perseverance, unity, and excellence. I also commend Morocco for their strong performances throughout this well-organized tournament and thank them for their…

â€" Paul Kagame (@PaulKagame) January 18, 2026

Perezida Paul Kagame yarebye umukino Senegal yatwariyeho Igikombe cya Afurika
Perezida Kagame aganira na Gianni Infantino wa FIFA na Motsepe wa CAF
Senegal yegukanye Igikombe cya Afurika



Source : http://isimbi.rw/perezida-paul-kagame-warebye-umukino-wa-nyuma-w-igikombe-cya-afurika-yashimiye.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)