Nyuma y'uko Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, rihagaritse umutoza w'Ikipe y'Igihugu, Adel Amrouche, uyu mugabo ategereje ko iri Shyirahamwe rimwegera mbere y'uko agana muri FIFA.
Tariki ya 13 Mutarama 2026 ni bwo FERWAFA yasohoye itangazo rivuga ko yatandukanye na Adel Amrouche kuko hari ibyo atubahirije.
Icyo gihe yagize iti "yahagaritswe mu nshingano ze nk'umutoza mukuru w'Ikipe y'Igihugu y'Abagabo.'
Yakomeje igira iti 'Iki cyemezo cyafashwe nyuma y'isesengura ryimbitse, nyuma haza gusangwa ko Adel atubahirije amasezerano y'akazi nk'uko biteganywa mu ngingo ya 17.2 y'amasezerano y'umurimo.'
FERWAFA ivuga kandi ko 'Amrouche yahawe igihe gihagije cyo gukemura ibi bibazo mbere y'uko hafatwa iki cyemezo' ndetse iri Shyirahamwe ryijeje gutanga 'andi makuru arebana n'iyi ngingo mu gihe nyacyo.'
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Adel Amrouche ashinjwa guta akazi akigira iwabo nk'aho yakabaye ari mu Rwanda akurikirana abakinnyi bakina muri shampiyona, ikindi ni uko hari raporo y'akazi atigeze atanga.
Abegereye uyu mutoza ukomoka muri Algeria, bavuga ko we ntacyo yishinja ko ibyo yakoze byose bikurikije amategeko, ngo ntabwo yigeze ata akazi ahubwo ko na we ashinja FERWAFA kutubahiriza bimwe mu bikubiye mu masezerano bagiranye aho hari nk'igihe yangiwe kwinjira mu nzu, nyiri nzu amubwira ko bamaze amezi 3 batayishyura. Anavuga ko yahembwaga nabi atahemberwaga ku gihe aho hari igihe yamaze amezi 4.
Hari amakuru yavugaga ko yamaze gutanga ikirego muri FIFA ariko ISIMBI yamenye ko ataratanga icyo kirego ahubwo ategereje ko FERWAFA imwegera bakumvikana ku bijyanye n'imperekeza agomba guhabwa mu gusesa amasezerano cyane ko yahagaritswe binyuranyijwe n'amategeko, mu gihe batakumvikana ni bwo azahita atanga ikirego cye muri FIFA.
Source : http://isimbi.rw/adel-amrouche-ategereje-imishyikirano-na-ferwafa.html