Umubaba mukuru w'Ingabo z'u Rwanda akaba n'Umuyobozi wungirije w'Icyubahiro wa APR FC, Gen Mubarakh Muganga yasabye abakunzi ba APR FC kureka ibikorwa bimeze nko kwigaragambya kubera kutishimira imisifurire.
Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 18 Mutarama 2026, APR FC yanganyije na Al Merreikh mu mukino wa shampiyona y'icyiciro cya mbere umwaka w'imikino wa 2025-26, ubusa ku busa.
Gusa muri uyu mukino ubwo wari ugiye kurangira, APR FC yatsinze igitego cyatsinzwe na Yussif Dauda ariko umusifuzi wo ku ruhande Jabo Aristote aracyanga avuva ko hari abakinnyi ba APR FC baraririye nubwo batakoze ku mupira ariko bakingirije umunyezamu wa El Merreikh.
Ibi ntabwo abakunzi ba APR FC babashije kubyakira kuko umukino ukirangira banze gusohoka muri Stade bashaka uwo musifuzi ariko Polisi yakoresheje imbaraga barasohoka, bahise noneho bajya kuri FERWAFA bakora igisa nko kwigaragambya basaba ubutabera.
Mu butumwa Gen Mubarakh Muganga wanarebye uyu mukino yageneye abakunzi ba APR FC, yasabye abayobozi ba Fan Clubs kubafasha kubuza abo bafana hatagira ugwa mu mutego ko ubuyobozi bugiye gutanga ikirego.
Ati "Mukomere, numvise ko mukemanze imisifurire y'uyu munsi. Ngo ndetse bamwe mu Bafana ba APR FC bagaragaza imico itaranga ikipe, bafana bajya gushaka gusagarira umusifuzi wo ku ruhande wanze igitego."
"Ndagira ngo nsabe kandi nibutse abo bafana kutagwa mu mutego wo gukosa bakorera urugomo uwo musifuzi. Ubuyobozi bwa APR FC buratanga ikirego uwakosheje akurikiranwe n'amategeko."
Yasoje avuga ko ikipe ya APR FC irangwa n'ikinyabupfura ko uzabirengaho ikipe ubwayo nayo izamwihanira.
Source : http://isimbi.rw/gen-mubarakh-yaburiye-abafana-ba-apr-fc-bishora-mu-myigaragambyo.html