Nyuma ya Rivaldo, Rayon Sports yatandukanye n'abandi bakinnyi babiri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakinnyi babiri Musore Prince na Niyonzima Olivier Seif ntabwo bazongera gukinira Rayon Sports muri uyu mwaka w'imikino wa 2025-26.

Ni nyuma y'uko Gikundiro yongeyemo abakinnyi batandatu bazayifasha mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona ya 2025-26, rero bikaba biyisaba kugira abo isezerera.

Umukinnyi wa mbere watandukanye na Rayon Sports ni Harerimana Abdelaziz uzwi nka Rivaldo we akaba ashobora kwerekeza muri Kiyovu Sports.

Rayon Sports ikaba yamaze kumvikana na Niyonzima Olivier Seif wari usigaje amezi 6 ku masezerano ye aho yabasabye kumwishyura miliyoni 4.5 Frw zasigaye yongera amasezerano no kumwishyura imishahara y'amezi 3 muri 6 yari asigaranye ku masezerano ye.

Seif uhembwa miliyoni 1 Frw, yabwiwe ko azishyurwa ukwezi kumwe ndetse akanahabwa amafaranga yasigaye yongera amasezerano. Seif akaba yamaze kubyemera.

Umurundi ukina ku ruhande rw'ibumoso yugarira, akaba yamaze gutirwa na AS Kigali ndetse amakuru avuga ko yasabye Rayon Sports kubanza kumwishyura miliyoni 9 Frw atahawe ubwo yasinyaga amasezerano y'imyaka 2.

Rayon Sports kandi irimo gutekereza kurekura abandi bakinnyi barimo Adama Bagayogo ndetse n'umunyezamu Pavelh Ndzila we utabikozwa.

Musore Prince na we Rayon Sports ishaka kumurekura ariko nk'intizanyo
Seif yumvikanye na Rayon Sports gutandukana
Rivaldo we yamaze no guhabwa urupapuro rumurekura



Source : http://isimbi.rw/nyuma-ya-rivaldo-rayon-sports-yatandukanye-n-abandi-bakinnyi-babiri.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)