Rutahizamu wa APR FC, Cheikh Djibril Ouattara yavuze ko kugeza ubu ba myugariro bamugora bakinana mu ikipe imwe, n'aho mu yandi makipe bahangana muri shampiyona ntabarimo.
Uyu rutahizamu ukomoka muri Burkina Faso umaze umwaka umwe muri APR FC, yagaragaje ko ari inkingi ikomeye mu busatirizi bw'iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu.
Mu kiganiro yagiranye n'urubuga rw'iyi kipe, Cheikh Djibril Ouattara yavuze ko muri uyu mwaka amaze akina muri Shampiyona y'u Rwanda nta myugariro uramugora uretse abo bakinana.
Ati "Myugariro cyangwa bamyugariro bangora turabana, dukorana imyitozo muri APR FC, urugero naguha ni nka Clement (Niyigena), undi ni Souane (Aliou) na Yunusu (Nshimiyimana), ntekereza ko ari bo ba myugariro beza kurusha abandi mu Rwanda kandi abo turahorana."
Djibril Ouattara atangaje ibi mu gihe habura iminsi ibiri APR FC igacakirana na Rayon Sports mu mukino w'Igikombe kiruta ibindi mu gihugu.
Source : http://isimbi.rw/rutahizamu-wa-apr-fc-yavuze-ba-myugariro-3-bamugora-mu-rwanda.html