Ni we mugisha wa mbere nagize mu buzima - Urwibutso rwa Queen Cha kuri se wavuraga Rayon #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi Queen Cha yaragagaje ko ikigero cy'ubutwari bwuje ubudaheranwa bwaranze umubyeyi we Mugemana Charles mu buzima bwo ku isi byamuteye kuba uwo ari we ubu.

Kuri iki cyumweru tariki ya 18 Mutarama 2026 ni bwo habaye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Mugemana Charles wabaye umuganga wa Rayon Sports mu myaka 30 ishize.

Mu ijambo rye ryo gusezera bwa nyuma kuri se, Queen Cha yahishuye ko se yatangiye kurwara guhera tariki ya mbere Kanama 2025 ariko akanga ko hari uwamenya ububare nyakuri yarimo acamo kubera ko yangaga kuruhanya.

Yagize ati ' Ntabwo yakundaga ko hagira umuntu umenya ko arwaye cyangwa arembye, hari n'igihe yambuzaga kubibwira benewacu kugira ngo hatagira uwo arushya aza kumureba ku bitaro agata akazi ke.'

Uyu muhanzikazi yakomeje avuga ko ku wa 14 Nzeri ari bwo ibintu byarushijeho kuba nabi ubwo bari bagiye kureba umuganga w'inzobere mu by'imijyana n'imigarura y'amakuru yo ku bwonko kugira ngo bamwereke ibisubizo by'ibizamini byari byafashwe mu cyumweru cyari cyabanje agahita aremba bikaba ngombwa ko ahabwa ibitaro.

Mu kwerakana ubukana bw'umubano w'agati k'inkubirane wari hagati ye na Rayon Sports, Queen Cha yanavuze ko inshuro ya nyuma nyakwigendera yagiye kureba umupira kuri sitade ubwo Rayon Sports yari yakiriye Ikipe ya Vipers yo muri Uganda kuri Rayon Day nabwo yari ameze nabi cyane babanza no kumubuza kujyayo ariko akora uko yari ashoboye agera kuri Kigali Pele Stadium.

Queen Cha yagaragaje ko umubyeyi we yabitayeho cyane kuko yabuze umugore we mu 1998 babanye imyaka umunani gusa. Icyo gihe yari afite imyaka 39, ntiyongera gushaka undi mugore ahubwo ahitamo kurera abakobwa be.

Inkuru y'itabaruka ry'uyu munyabigwi yamenyekanye ku mugoroba ku wa 13 Mutarama 2026, aguye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) aho yari amaze igihe kirekire arwaye.

Mugemana Charles yavukiye i Gitwe mu Karere ka Ruhango, tariki ya 6 Ukuboza 1958 ari umwana wa 11 muri 12 bavukanaga.

Mu 1990 yashakanye na Nyiraneza Adeline waje kwitaba Imana mu 1998, amusigira abana batatu b'abakobwa aribo Mugemana Yvonne n'impanga Mugemana Cynthia na Mugemana Ange nawe waje kwitaba Imana.

Yize ibijyanye n'ubuvuzi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yiga n'Amategeko muri ULK. Yakoze muri bitaro byitiriwe Umwami Faisal, akora mu bya Remera Rukoma n'i Butare, mbere yo gushinga ivuriro rye.

Mugemana Charles yasezeweho bwa nyuma
Queen Cha yavuze ubutwari bwa se



Source : http://isimbi.rw/ni-we-mugisha-wa-mbere-nagize-mu-buzima-urwibutso-rwa-queen-cha-kuri-se.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)