Ni igisambo! Abafana ba APR FC banze gusohoka muri Stade bashaka umusifuzi na FERWAFA bagezeyo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abafana ba APR FC bafashwe n'uburakari nyuma y'umukino banganyijemo na Al Merreikh 0-0, bashaka umusifuzi wabangiye igitego.

Hari mu mukino w'umunsi wa 16 wa shampiyona ya 2025-26 aho APR FC yari yakiriye Al Merreikh kuri Stade Amahoro aho amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa.

Nubwo banganyije ubusa ku busa, mu gice cya kabiri umukino ugiye kurangira APR FC yabonye kufura, yatewe na Ruboneka Bosco ayipasa Dauda wahise atera ishoti rikomeye maze umupira ujya mu rushundura ariko umusifuzi wo ku ruhande wa kabiri Jabo Aristote asifura ko habayemo kurarira.

Nubwo abakinnyi bari baraririye ba APR FC ntawakoze ku mupira, yasifuye ko bari bakingirije umunyezamu.

Nyuma y'uyu mukino abafana ba APR FC barakaye banga gusohoka bavuga ko umusifuzi yabibye.

Wumvaga baririmba bati "Ni igisambo, ni igisa. Mumubwire asohoke."

Aba bafana wabonaga byagoye 'Stewarts' kubahosha, byasabye ko hitabazwa polisi iraza ibasohora muri Stade nubwo nabwo bitari byoroshye.

Basohotse aho gutaha bahita bajya guteza igisa n'akavuyo kuri FERWAFA basaba Shema Fabrice gukemura ikibazo cy'abasifuzi.

Kunganya uyu mukino byatumye APR FC iguma ku mwanya wa 3 n'amanota 33, Police FC ya kabiri ifite 34 mu gihe Al Hilal ya mbere ifite 35.

Ntabwo APR FC yishimiye umusifurire
Umukino warangiye ari ubusa ku busa
Babanje kwanga gusohoka kuri Stade Amahoro
Bahise bajya kuri FERWAFA



Source : http://isimbi.rw/ni-igisambo-abafana-ba-apr-fc-banze-gusohoka-muri-stade-bashaka-umusifuzi-na.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)