Rayon Sports yamaze gutandukana na kapiteni wayo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports yasezeye kuri kapiteni wayo, Serumogo Ali nyuma y'imyaka ibiri n'igice yari ayimazemo.

Uyu myugariro wo ku ruhande rw'iburyo yakinnye umukino we wa nyuma muri Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Mutarama 2026 batsinzwemo na Al Hilal 4-0.

Abarebye uyu mukino babonye ko ubwo yari asimbujwe hagiyemo Nshimiyimana Emmanuel Kabange, mbere yo gukandagiza ikirenge hanze y'ikibuga yapfukamye arasenga.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko yagiye gukina abizi ko ari wo mukino wa nyuma muri Gikundiro aho yari yamaze guhabwa urupapuro rumurekura (Release Letter).

Uyu mukinnyi amakuru menshi akaba amwerekeza muri Sudani y'Epfo hariyo amakipe amwifuza.

Serumogo Ali yakiniye amakipe nka Sunrise FC, Kiyovu Sports yavuyemo 2023 ajya muri Rayon Sports yarimo imyaka 2 n'igice.

Serumogo Ali yatandukanye na Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yamaze-gutandukana-na-kapiteni-wayo.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)