Bigoranye Senegal yari yikuye mu kibuga yegukanye Igikombe cya Afurika (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'Igihugu ya Senegal, yegukanye Igikombe cy'Afurika cya 2025 itsinze Maroc igitego 1-0 mu mukino wa nyuma wabereye i Rabat, waranzwe n'impaka nyinshi zanatumye Senegal yikura mu kibuga.

Uyu mukino wari urimo ihangana rikomeye cyane, iminota 90 isanzwe yarangiye impande zombi zinganya ubusa ku busa, ariko mu minota y'inyongera (ku munotawa 94), Pape Gueye yatsinze igitego cyiza cyane, ku mupira yateye mu mfuruka yo hejuru y'izamu, atsinda umunyezamu Yassine Bounou wa Maroc wari witwaye neza muri iri rushanwa muri rusange.

Icyo gitego ni cyo cyahesheje Senegal intsinzi n'Igikombe. Mbere y'iki gitego, umukino wari wabanje kuzamo imvururu nyinshi mu minota y'inyongera y'umukino usanzwe.

Maroc yahawe penaliti nyuma y'uko VAR igaragaje ko Brahim Diaz yakorewe ikosa na El Hadji Malick Diouf, maze umusifuzi ukomoka muri DR Congo, Jean-Jacques Ndala Ngambo ahita ayitanga.

Ni icyemezo cyatumye abakinnyi ba Senegal barakara cyane bava mu kibuga bajya mu rwambariro mu rwego rwo kwigaragambya, byatumye umukino uhagarara hafi iminota 18.

Hari nyuma y'iminota mike umusifuzi yanze igitego cya Senegal avuga ko habayeho gusunikana, gusa icyababaje abakinnyi ba Senegal ni uko atigeze ajya no kureba kuri VAR.

Sadio Mane, yagize uruhare rukomeye mu gusubiza bagenzi be mu kibuga, ababwira gukomeza kwitwara nk'ikipe ikomeye.
Iyi penaliti yatewe na Brahim Diaz, ayiteye mu buryo bwa 'Panenka', ariko umunyezamu Edouard Mendy ayifata mu buryo bworoshye cyane, bikomeza gutuma umukino uguma ibubisi.

Mu gice cya mbere, Intare zo mu ishyamba za Teranga zari zabonye amahirwe akomeye binyuze kuri Iliman Ndiaye, ariko Bounou abyitwaramo neza akuramo umupira mu buryo bwibukije benshi ibyo Emiliano Martinez yakoreye Randal Kolo Muani ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'isi cya 2022 wahuzaga Ubufaransa na Argentine.

Iyi ntsinzi yahesheje Senegal igikombe cya Afurika ku nshuro ya kabiri, nyuma y'icyo yatwaye mu 2021 mu gihe ku ruhande rwa Maroc, ari agahinda gakomeye ku bafana bayo bari bizeye gutwara igikombe cya mbere kuva mu 1976.

Habayeho gushwana bikomeye
Ikosa Diouf yakoreye Diaz rikavamo penaliti
Umunyezamu Mendy wa Senegal yahawe ikarita y'umuhondo kubera gushwana
Penaliti Mendy yahise ayikuramo
Abafana ba Senegal ntabwo bari bishimye na gato
Umusifuzi Jean-Jacques Ndala Ngambo ntabwo yorohewe
Igitego cya Gueye cyahesheje intsinzi Senegal
Byari ibyishimo bikomeye kuri Senegal
Senegal yegukanye Igikombe cya Afurika bigoranye



Source : http://isimbi.rw/bigoranye-senegal-yari-yikuye-mu-kibuga-yegukanye-igikombe-cya-afurika-amafoto.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)