Dj Brianne wamamaye mu kuvanga vanga imiziki n'inshuti ye Tesha bagiye kwerekeza i Burayi gusabana n'abakunzi babo.
Aba bombi bakunzwe cyane binyuze no biganiro bakora bitambuka kuri "Dj Brianne Vogue" bamaze kugira abakunzi benshi mu gihugu no hanze yacyo.
ISIMBI yamenye ko nta gitaramo cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose kijyanye n'akazi kizaba kibajyanye ahubwo ari ugusabana n'abakunzi babo baba i Burayi.
Biteganyijwe ko bazahaguruka mu Rwanda tariki ya 7 Werurwe 2026 aho kuri gahunda bazajya mu bihugu bitatu burimo u Bufaransa, u Bubiligi na Polond.
Dj Brianne na Tesha bagiye kwerekeza i Burayi
Source : http://isimbi.rw/dj-brianne-na-tesha-bagiye-kwerekeza-i-burayi.html