Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'Ibigo bikora Imirimo y'Ubwubatsi mu Rwanda (AEBTP), Munyakazi Sadate yavuze ko bafite intego yo kujya bajya no guhatana ku rwego mpuzamahanga aho yavuze bifuza kugera ku rwego rwo kujya kubaka mu bihugu bikomeye nk'Ubushinwa nk'uko nabo baza mu Rwanda.
Ibi Munyakazi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Mutarama 2026 yahuje Abagize Ishyirahamwe ry'Ibigo bikora Imirimo y'Ubwubatsi mu Rwanda (AEBTP) n'inzego za Leta mu rwego rwo kuganira kugira ngo barebe uko icyo bafasha Igihugu ariko na none bakoranye n'Inzego za Leta kuko niyo nkingi yo kubaka Igihugu.
Yari yitabiriwe na Meya w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel wavuze ko kugeza muri 2029 bafite intego yo kuba barubatse amacumbi agezweho ibihumbi 187 mu rwego rwo guca akajagari.
Ati "Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR), yatugaragarije ko dukeneye inzu ibihumbi 187 kugeza mu 2029, kugira ngo tubashe gucubya ikibazo cy'abantu bakeneye amacumbi aciriritse, hanakemurwe icyo kibazo cy'akajagari. Ni ukuvuga inzu nshya ziyongera ku zisanzwe hagamijwe ko abatuye umujyi baba ahantu heza. Ibi rero birerekana ko hari amahirwe menshi kuri mwebwe nk'ishyirahamwe ry'abubatsi bo mu Rwanda'.
Sadate yavuze ko byaba bisekeje nyuma y'Imyaka 31 U Rwanda rwibohoye hari serivisi bajya gusaba abanyamahanga rero ko bakwiye kubigiraho bakajya no kubikora mu bihugu byabo.
Ati "Byaba bisekeje cyane kuba nyuma y'imyaka 31 hari serivisi twaba tujya gusaba Abanyamahanga, ni yo mpamvu umuryango wacu twahagurutse ngo twigire kuri abo banyamahanga noneho ibyo batwigisha tubibyaze umusaruro."
Uyu mushoramari wanayoboye Rayon Sports, yavuze ko yifuza kuba yabonaga u Rwanda rujya nko kugira ibyo rwubaka mu Bushinwa nk'uko nabo babikora mu Rwanda.
Ati "Agaciro k'umuntu ni ibikorwa bye, niba wubaka ibisenyuka, agaciro kawe ni igisenyuka, ni yo mpamvu tugomba kubaka umwuga unoze kandi wihuse uhatana ku isoko rya hano mu Rwanda ariko tukagira n'ubwo bushobozi bwo guhatana ku masoko mpuzamahanga, ntabwo tugomba kuguma hano mu Rwanda, tugomba kwaguka nk'uko abashinwa baza kubaka hano mu Rwanda natwe tukabasanga iwabo, bikaba kimwe kimwe."
Yemeje ko ubu uyu muryango ufite Kompanyi zimwe na zimwe zubaka hanze y'u Rwanda nko muri Centrafrique.
Ati "Iyo ntambwe tumaze kuyitera, tujya no kurunguruka n'ahandi tukareba uko bimeze, aho muri Centrafrique n'ahandi, yego turacyari bake."
Yavuze ko nk'abikorera imbogamizi bagihura nazo zikomeye ni uko kugeza ubu amasoko menshi ahabwa abantu ku giti cyabo rimwe na rimwe baba batanafite ubushobozi bakubaka nabi ejo bigasenyuka, yasabye abahagarariye inzego za Leta kujya batanga isoko babanje kureba ko uwo muntu barihaye abarizwa mu muryango (Association).
Minisitiri w'Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore yavuze ko ashimira uruhare rw'abubatsi mu iterambera ry'igihugu ndetse ko bakwiye gushyigikirwa.
Ati 'Imibare dufite ni uko 7% by'umusaruro mbumbe w'Igihugu waturutse mu rwego rw'ubwubatsi, urumva ko ari uruhare runini cyane bityo ko ari ngombwa kongeramo imbaraga. Ni yo mpamvu tugomba kongera imikoranire hagati ya Leta n'abikorera cyane cyane abari mu rwego rw'ubwubatsi, kugira ngo turusheho kunoza ibyo dukora, ndetse tunavaneho imbogamizi zaba ziri kuri buri ruhande'.
AEBTP yavutse mu 1997 igamije guhuriza hamwe abakora umwuga w'ubwubatsi kugira ngo batere imbere banateze imbere Igihugu muri rusange.
Source : http://isimbi.rw/munyakazi-sadate-afite-inzozi-zo-kubona-kompanyi-z-u-rwanda-zubaka-mu-bihugu.html