Umubiri ni uwanjye kandi mubinyubahire – Shaddyboo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'igihe kinini yibasirwa ku mbuga nkoranyambaga kubera impinduka zigaragara mu mibereho n'imigaragarire ye, Shaddyboo yasabye kubahwa nk'umuntu ufite amahitamo ye.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Shaddyboo yagaragaje ko anyuzwe n'uko abayeho ubu, anenga imvugo zimugenera imbibi mu mikoreshereze y'umubiri we ndetse n'imyitwarire ye.

Mu butumwa bwe, Mbabazi Shadia yasabye abantu kubaha uburenganzira bwe bwo kwiyumva no kwifatira imyanzuro ku buzima bwe, avuga ko umubiri n'ubuzima bwe ari amahitamo ye bwite.

Ati 'Umubiri wanjye. Imbibi zanjye. Niyumva neza uko ndi. Ndabinginze mubyubahe.'

Ibi yabivuze nyuma y'uko mu minsi ishize yari aherutse kugaragaza ko umwaka ushize wamubereye igihombo gikomeye ku mutima, aho yumvaga yisanga wenyine mu rugamba rutoroshye rwo kwishakisha no gukira ibikomere byo mu mutima.

Yavuze ko yanyuze mu bihe byo kwiheba n'agahinda gakabije, ariko akabihisha, kuko yumvaga atabasha gusangiza abandi intimba ye.

Nubwo yari afite inshuti, Shaddyboo yagaragaje ko muri icyo gihe nta n'umwe wamubaye hafi ngo amufashe kwikorera uwo mutwaro, bigatuma yiyumvamo irungu rikomeye.

Kurundi ruhande ariko uyu mubyeyi w'abana babiri yahishuye ko nubwo yanyuze mu mwaka wuzuye intimba n'irungu, yabashije kwiyubaka ahereye ku bana be no ku kwizera kwe, ahitamo gukomeza ubuzima yishimiye uwo ari we.

Yagaragaje ko abakobwa be babiri ari bo bamubereye urumuri mu mwijima, bamubera imbaraga zo gukomeza kubaho no guhaguruka buri munsi n'iyo byamugoraga.

Shaddyboo yasabye abantu kumurekera ubuzima bwe yahisemo kubamo



Source : http://isimbi.rw/umubiri-ni-uwanjye-kandi-mubinyubahire-shaddyboo.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)