Tombola yatandukanyije Rayon na APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tombola y'uko amakipe azahura mu gikombe cy'Intwari, yasize APR FC igomba guhura AS Kigali, Rayon Sports na Police FC.

Ni Tombola yabereye ku Cyicaro gikuru cya FERWAFA ku gicamunsi cy'uyu wa Gatanu tariki ya 23 Mutarama 2025.

Benshi bari biteze ko amakipe abiri akunzwe mu Rwanda, Rayon Sports na APR FC ashobora guhura ariko amategeko ntabwo yabyemeraga.

Iri rushanwa rw'Igikombe cy'Intwari 2026, rizahuza amakipe 4 yabaye aya mbere mu mwaka w'imikino ushize.

APR FC yabaye iya mbere na Rayon Sports yabaye iya kabiri akaba yagombaga gutomborwa, AS Kigali yatamboye APR FC maze Police FC itombora Rayon Sports.

Bivuze ko kugira ngo aya makipe ahure muri iri rushanwa ni uko yahurira ku mukino wa nyuma.

Imikino ya 1/2 APR FC izakina na AS Kigali tariki ya 28 Mutarama, bukeye bwaho Rayon Sports ikine na Police FC Imikino izabera kuri Kigali Pelé Stadium mu gihe umukino wa nyuma uzaba tariki ya 1 Gashyantare 2026 kuri Stade Amahoro. Uzabanzirizwa n'umukino w'abagore uzahuza Rayon Sports WFC na Indahangarwa.

APR FC na Rayon Sports zakwepanye



Source : http://isimbi.rw/tombola-yatandukanyije-rayon-na-apr-fc.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)