Mukuru wa Jay Polly, Uwera Jean Maurice yagizwe Umuvugizi wungirije guverinoma #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru akaba n'Umuyobozi wa Radio SK FM, Uwera Jean Maurice yagizwe Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda.

Ni umwe mu mwanzuro wafatiwe mu Nama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mutarama 2026 aho Jean Maurice Uwera akaba umuvandimwe wa Nyakwigendera Jay Polly yagizwe Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije.

Akaba yasimbuye Alain Mukuralinda witabye Imana muri Mata 2025 azize uburwayi bwo guhagarara k'umutima.

Muri Mutarama 2025 ni bwo Uwera Jean Maurice wamenyekanye nk'umunyamakuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru (RBA), by'umwihariko mu biganiro nka 'Waramutse Rwanda' n'amakuru ya Televiziyo y'u Rwanda, byavuzwe ko yahawe akazi ko kuyobora SK FM.

Uretse kuba umuyobozi wa radiyo, amakuru ahamya ko Uwera yakoraga ikiganiro cya mu gitondo cyagarukaga ku ngingo zitandukanye.

Uwera Jean Maurice yagizwe Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda



Source : http://isimbi.rw/mukuru-wa-jay-polly-uwera-jean-maurice-yagizwe-umuvugizi-wungirije-guverinoma.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)