The Ben yongeye kwerekana ko atari umuhanzi wo kwisukirwa nyuma yo gusiga abitabiriye igitaramo 'The Nu â"Year Groove' cyaberaga muri BK Arena basiganuza ubudasa bwe, aho igitaramo cyosojwe abakunzi b'ubumuziki banyuzwe.
Ni igitaramo yari yatumiyemo Bruce Melodie, mukeba we mu muziki na we wahacanye umucyo, cyabaye mu ijoro rya tariki ya 1 Mutarama 2026 cyambukiranya umunsi kugeza tariki ya 2 Mutarama 2026.
ISIMBI twaguteguriye ibintu bitanu bidasanzwe The Ben yakoreye ku rubyiniro.
Imyinjirire ye kuri Stage
Ku isaha y'i saa sita n'iminota mirongo ine n'umunani z'ijoro ni bwo Mugisha Benjamin wamenyekanye nka The Ben yageze ku rubyiniro yakirwa n'urusaku rw'ibyishimo by'abafana bari bakubise buzuye inyubako ya BK Arena.
Nyuma y'uko abashyushyarugamba barimo Anitha Pendo na Luckman Nzeyimana bari bamaze kumutaka no kumuvuga ibigwi mu buryo busanzwe, hahise hazimywa amatara yose yo muri BK Arena hanyuma hasigara hagaragara amashusho y'uyu muhanzi ari kwambikwa ikamba anakurura igisamagwe ndetse hari n'ikindi gihagaze ku musozi igisamagwe nk'inyamaswa ikunzwe kumwitirirwa.
Nyuma yaho The Ben yahise yakirwa n'ibishashi by'amatara y'amatelefoni yari yakijwe n'abafana be nk'ikimenyetso cyo kumwishimira, ibintu byatumye ibishimo by'abafana birushaho gusaga BK Arena.
Gucyeza Bruce Melodie barebanaga ay'ingwe
The Ben mbere yo gutangira kwinjira mu mujyo nyir'izina wo gususurutsa abitabiriye 'The Nu â"Year Groove', yatunguranye ashimira mugenzi we Bruce Melodie wari umusigiye urubyiniro aho yatangaje ko iki gitaramo kibahurije hamwe ari urufatiro rwo gushyira ibintu ku rundi rwego bafatanyije.
Yagize ati 'Iyi ni intangiriro yo gufata ibi bintu tukabijyana kure cyane, ni dufatana ibiganza turabijyana kure cyane.'
Ibi byatangajwe n'uyu muhanzi byaje bikuraho icyari kimeze nk'ihangana ryuje ubukeba ryari rimaze iminsi rumvikana hagati y'aba bahanzi biteguraga guhurira muri iki gitaramo.
Kuzirikana nyakwigendera Yvan Buravan na Jay Polly
The Ben yongeye kuzamura amarangamutima y'abakunzi b'umuziki nyarwanda nyuma yo kuririmba indirimbo 'Malaika' ya nyakwigendera Yvan Buravan mu rwego rwo kumuzirikana.
Buravan yitabye Imana kuwa 17 Kanama 2022 aguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza.
Tiger-B yanibukije abitabiriye igitaramo inganzo ya Tuyishime Joshua wamamaye muri HipHop nyarwanda nka Jay Polly, ubwo yahaga ikaze abarimo P-Fla , murumuna we, Green â"P bahoze mu itsinda rya Tuff Gang kuza kuririmba indirimbo yitwa 'Kwicuma' bakoranye na nyakwigendera.
The Ben kandi yanazanye abana babiri basizwe na Jay Polly nk'ikimenyetso cyo kuzikirikana itafari rye ku ruganda rw'umuziki nyarwanda.
Imbyino zikurura amaso
The Ben watangiye aririmbira abafana be indirimbo aheruka gushyira hanze yise ' Indabo Zange' yinjiye ku rubyiniro ari kumwe n'itsinda rigari ry'ababyinnyi bambaye imyenda itukura n'umukara mu gihe bamufashije kuzamura umurindi w'ibyishimo by'abari bitabiriye iki gitaramo.
Aba babyinnyi barushijeho gushyira ibintu ku rundi rwego ubwo The Ben yaririmbaga zimwe mu ndirimbo ze zibyinitse nka 'Ndi uw'i Kigali' yakoranye na K8 na Meddy ubwo babanaga muri Press One , 'Why' yaririmbanye na Diamond ndetse n'iyitwa 'Plenty Love' yitiriye album ye iheruka.
Uyu muhanzi kandi yanahamagaye itorero 'Inyamibwa' risanzwe ribyina mu mujyo wa gakondo rimufasha gususurutsa abitabiriye iki gitaramo.
Kwitiza umusada w'abandi bahanzi bafite izina rinini
Nyuma y'uko ku cyumweru tariki ya 31 Ukuboza 2025, umuhanzikazi uri mu bakunzwe muri Uganda, Rema Namakula asesekaye i Kigali binavugwa ko yari aje gushyikira The Ben basanzwe ari inshuti muri iki gitaramo, uyu mugoroba waje kuba ikimenyetso simusiga ko burya nta nduru ivugira ubusa i musozi.
Rema koko yaragaragaye ku rubyiniro ubwo yafatanyaga na The Ben kuririmba indirimbo bakoranye yitwa 'This is Love' yaririmbanye n'abafana be bari basazwe n'ibyishimo.
Usibye uyu muhanzikazi w'i Kampala, The Ben yanakiriye ku rubyiniro Chriss Eazy baririmbana indirimbo yitwa 'Folomiana' bakoranye na Kevin Kade ndetse nyuma aza no gusangwa ku rubyiniro na Tom Close baririmbanye indirimbo bakoranye yitwa 'Sibeza'.
Source : http://isimbi.rw/kuzirikana-jay-polly-ibintu-5-bidasanzwe-the-ben-yakoreye-muri-the-nu-year.html