Mu gihe umwaka wa 2026 watangiraga, umukunzi wa Niyomugabo Claude, Umutoni Nadia yamwifurije kuzahirwa ngo kuba mu burinzi bw'Imana.
Ni mu butumwa uyu mukunzi wa kapiteni wa APR FC yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24.
Nadia yagize ati "Umwaka mushya ku mugabo nkunda. Nkwifuriza ibyiza wowe mukundwa no kuri twe, ubuzima bwiza, amahirwe mashya n'uburinzi bw'Imana."
Claude na Nadia bamaze igihe bakundana ndetse ntibabihisha kuko batangiye kubigaragaza mu 2022.
Umutoni Nadia akunze kugaragara ku mikino ya APR FC ndetse n'iy'Ikipe y'Igihugu Amavubi yaje gushyigikira umukunzi we Niyomugabo Claude.
Nadia yifurije umugabo kuzagira umwaka mwiza
Source : http://isimbi.rw/amagambo-arimo-ubutumwa-bukomeye-umukunzi-wa-niyomugabo-claude-yamugeneye.html