Bruce Melodie yatunguranye azana ubwo yari asoje kuririmba muri The Nu-Year Groove cys The Ben, yahise ashyira hanze amashusho y'indirimbo 'Pom Pom'yakoranye na Diamond Platnumz.
Iki gitaramo cya 'The Nu-Year Groove' cyahurije hamwe Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie na Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Mutarama 2026.
Iki gitaramo cyabereye muri BK Arena, cyaranzwe n'akanyamuneza n'umwihariko udasanzwe, cyane cyane ubwo Juno Kizigenza yagaragaraga ku rubyiniro mu buryo bwatunguranye, agasiga imbaga mu byishimo bidasanzwe.
Ku isaha ya saa tanu zuzuye, ni bwo Symphony Band yatanze ikaze kuri Bruce Melodie, amatara ya BK Arena yose arazimywa, hagasigara amagambo '001' agaragara ku rubyiniro, code uyu muhanzi amaze iminsi yifashisha.
Abafana bahise basamira hejuru, intero iba 'Melodie, Melodie', buri wese afata amafoto n'amashusho y'ibi bihe by'amateka mu muziki nyarwanda.
Bruce Melodie yatangiye adatinda ku ndirimbo imwe, aho yahitaga ayikurikiza indi. Yaririmbye 'Henzapu', akomereza kuri 'Ndakwanga', abafana bakomeza kujya mu bicu mu buryo budasanzwe.
Yakurikiyeho 'Uzandabure' afatanyije na Symphony Band, aho abacuranzi ba guitar bari bambaye nk'aba 'cowboy' bo muri Mexique cyangwa Espagne, mu gihe abaririmbyi bamufashije bari bambaye imyenda y'umweru yose, bituma isura y'urubyiniro irushaho kuba nziza.
Saa tanu n'iminota 15, Bruce Melodie wari umaze iminota umunani ku rubyiniro yaririmbye 'Igitangaza', indirimbo ya Juno Kizigenza yakoranye na Kenny Sol, iri kuri alubumu ye 'Yaraje' yakunzwe cyane.
Mu buryo butunguranye, Juno Kizigenza, wambaye ikote ry'umukara rifite ubwoya bw'umweru ku ngofero n'ipantalo y'umukara ifite ibara ryereruka ku mifuka y'inyuma, yageze ku rubyiniro. Abafana bahagurutse, induru z'urukundo zisakara muri Kigali Arena, afatanya na Bruce Melodie gukomeza gushimisha imbaga.
Bruce Melodie kandi yaririmbye 'Bucece' yakoranye na Queen Cha, ayiririmbana n'abafana ijambo ku rindi, akurikizaho 'Ikinya' yo mu 2017, imwe mu ndirimbo zamuhesheje izina rikomeye.
Iki gitaramo cyagaragaje umubano mwiza w'abahanzi bakomeye mu Rwanda, gusa ariko binabutsa ubwo muri Kamena 2021; Bruce Melodie yaratangazaga ko yahaye Juno Kizigenza na Kenny Sol umwanya wo kwigenga nyuma yo kubafasha mu muziki kuva mu 2020 binyuze mu mushinga 'Igitangaza'.
Mu isanga imwe n'iminota irenga 15 yamaze ku rubyiniro, yashimishishije abakunzi be aho yasore kuri "Ogera" indirimbo yakoranye na Bwiza bayikoreye Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame. Bwiza yahise amusanga ku rubyiniro barayiririmbana.
Ubwo yari asoje yahise atungurana bwa mbere indirimbo yakoranye na Diamond Platnumz bise "Pom Pom" bayerekaniye muri Arena, bishimisha bikomeye abakunzi be.
Source : http://isimbi.rw/bruce-melodie-atunguye-abafana-be-abaha-ubunani.html