Rayon Sports ikomeje gukina ubute n'amanota 3, ni nyuma y'uko inaniwe gutsinda Mukura VS mu mukino usoza imikino ibanza ya shampiyona ya 2025-26.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Mutarama 2026, Mukura VS yari yakiriye Rayon Sports kuri Stade ya Muhanga.
Ni umukino Rayon Sports idahagaze neza muri iyi minsi yasabwaga gutsinda kugira ngo yicume imbere ku rutonde rwa Shampiyona ariko ntibyakunda kuko banganyije 1-1.
Igice cya mbere cy'umukino wabonaga buri ruhande rufite inyota y'igitego yaba Ndikumana Asman wagerageje uburyo bwinshi ku ruhande rwa Rayon Sports na Iradukunda Elie Tatou na Boateng Mensah ba Mukura ariko nta cyavuyemo bagiye kuruhuka ari 0-0.
Mukura VS yagarutse mu gice cya kabiri ishaka igitego maze ku munota wa 47 Iradukunda Elie Tatou atsinda icya mbere kuri kufura.
Cyaje guhita cyishyurwa na Emery Bayisenge ku munota wa 49 ku mupira wari uvuye kuri kufura yari itewe na Aziz Dao. Umukino warangiye ari 1-1.
Gikundiro yasoje imikino ibanza ifite amanota 26 ku mwanya wa karindwi, irushwa amanota icyenda na Al-Hilal SC ya mbere (yo ifite ibirarane bibiri).
Ni mu gihe Mukura VS yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa gatandatu n'amanota 27.
Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-n-i-muhanga-byanze.html