Fizi: Intambara, ubuhunzi n'inzara bikomeje guhitana abaturage #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Teritware ya Fizi, iherereye mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikomeje kunyura mu bihe bikomeye by'umutekano muke n'ibibazo by'ubutabazi byugarije abaturage. Imirwano ihuza ingabo za Leta (FARDC) n'imitwe yitwaje intwaro ikomeje gusenya ubuzima bw'abasivili, ituma benshi bahunga, abandi bagatakaza icyizere cyo kubaho neza.

Nyuma y'imirwano iherutse, Ibitaro Bikuru bya Fizi byakiriye abarwayi barenga 100 bakomerekejwe n'intambara, nyamara bifite ubushobozi bw'ibitanda 25 gusa. Ibi byashyize abaganga n'abaforomo mu kazi katoroshye, aho bamwe mu barwayi babura serivisi z'ubuvuzi zikwiye. Ubuyobozi bw'ibitaro bwasabye inkunga yihutirwa y'imiryango mpuzamahanga, by'umwihariko CICR, kugira ngo hafashwe abakomeretse.

Ikibazo cy'ubuhunzi n'inzara na cyo kirakabije. OCHA itangaza ko muri Kivu y'Amajyepfo hari abimuwe barenga miliyoni 1.5, benshi muri bo bakaba bari muri Fizi. Abenshi babayeho badafite ibiribwa bihagije, amazi meza n'ubuvuzi. Abana ni bo bibasirwa cyane, aho abarenga 1,800 bafite imirire mibi ikabije.

Intambara yahagaritse ubuhinzi n'ubucuruzi, bituma ibiciro by'ibiribwa by'ibanze bizamuka cyane. Fizi ikomeje kuba isibaniro ry'amakimbirane, abaturage bayo bahorana ubwoba, inzara n'ubukene bukabije.

Fizi: Intambara, ubuhunzi n'inzara bikomeje guhitana abaturage



Source : https://kasukumedia.com/fizi-intambara-ubuhunzi-ninzara-bikomeje-guhitana-abaturage/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)