Ti'Amo Lounge yongeye gufungura amarembo, nyuma yo kumara igihe gito bari mu bikorwa byo kuvugurura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'igihe gito Ti'Amo Lounge Bar & Resto iri mu bikorwa by'ivugurura, yongeye gufungura imiryango yayo ku bakunzi b'imyidagaduro n'abashaka ahantu heza ho kuruhukira bafata icyo kurya ndetse n'icyo kunywa.

Iyi lounge izwiho kwakira neza abayigana, yatangaje amasaha y'akazi atigeze ahinduka, kuko ikomeje gukora kuva saa moya za mu gitondo (7:00 AM) kugeza kuzindi saa munani za mu gitondo (2:00 AM). Ibi bituma buri wese abasha kubona umwanya umworoheye wo kuhagera, yaba ku manywa cyangwa nijoro ndetse n'uwamanywa.

Ikindi cyihariye ni uko ku bantu badafite umwanya wo kugera aho iherereye, bashyiriweho serivisi ya delivery y'ibyo kurya n'ibinyobwa byose biboneka muri Ti'Amo Lounge. Ibi bituma serivisi zabo zirushaho kugera kuri benshi, baba abari mu kazi cyangwa mu ngo zabo.

Ti'Amo Lounge Bar & Resto iherereye i Remera, imbere ya Gare, hafi ya station ya ORXY, ahantu hagezweho kandi horoshye kuhagera. Ni ahantu heza ho gusohokera n'inshuti, kwishimira umuziki, no kuhabonera amafunguro meza ndetse n'icyo kunywa gitandukanye.

Ku bifuza ibisobanuro birambuye cyangwa gutumiza serivisi, bashobora guhamagara kuri nimero 0787310790 cyangwa 0788302456.

Ti'Amo Lounge yatangarije abakunzi bayo bose kongera kuyigana, bakaza kwirebera impinduka n'iterambere zashyizwemo, mu rwego rwo kubaha serivisi nziza kurushaho.

 



Source : https://kasukumedia.com/tiamo-lounge-yongeye-gufungura-amarembo-nyuma-yo-kumara-igihe-gito-bari-mu-bikorwa-byo-kuvugurura/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)