Ubuyobozi bwa Zacu Entertainment bwatangaje ko hagiye gukorwa 'season' ya gatatu ya filime 'Hurts Harder' nyuma y'uko imaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakunzi ba sinema nyarwanda.
Aya makuru yemejwe mu ijoro ryo ku wa 20 Mata 2026, ubwo hasinywaga amasezerano hagati ya Zacu Entertainment na Mizero Yves uzwi nka Wayeem, usanzwe ari we uyandika anayiyobora.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Mizero yavuze ko iki cyemezo cyaturutse ku rukundo rwinshi iyi filime yakiriweho.
Yagize ati 'Ni ukuri, nyuma y'uko twabonye uko abakunzi bayo bayikunze n'ubufasha bw'abadushyigikiye, twafashe icyemezo cyo gukora 'season' nshya. Mube mwiteguye, iyi ni intangiriro gusa.'
Yakomeje avuga ko ibice bibiri byabanje byakunzwe cyane, bityo igice cya gatatu kizagaragaramo abakinnyi bayimenyereweho ndetse hakiyongeramo n'abandi bashya.
Iyi filime imaze gukorwa 'season' ebyiri zifite 'episodes' 50, buri gice kikaba gifite iminota 26. Yakozwe ku bufatanye bwa Cinedopest na Zacu Entertainment, ikaba yaranahawe ibihembo muri Mashariki Awards aho Mizero yahembwe nk'umuyobozi mwiza wa filime, na yo igahabwa igihembo cya 'serie' nziza y'umwaka.
Hurts Harder ishingiye ku nkuru y'urukundo rwuzuyemo ibinyoma, ububabare n'urugendo rwo kwiyakira. Igaruka cyane ku buzima bwa Kate, umukobwa w'imyaka 27 uhorana ibyiringiro byo kubona urukundo nyarwo.
Kate ahura na Tate binyuze ku mbuga nkoranyambaga, bakundana igihe kirenga imyaka ibiri batabonanye imbonankubone. Gusa urwo rukundo ruba rwihishe inyuma y'ikinyoma gikomeye, kuko Tate aba akoresha amafoto y'undi musore witwa Marvin kugira ngo ahishe isura ye nyakuri.
Mu gihe Kate atangiye gusaba ko bahura, ibintu birushaho kuzamba. Tate ashaka Marvin akamwishyura kugira ngo ajye yigira nka we, ariko uko iminsi igenda, Marvin atangira gukunda Kate by'ukuri. Ibi bituma inkuru irushaho gukomera, aho Kate aza kuvumbura ukuri bikamuviramo ihungabana rikomeye.
Abakinnyi b'ingenzi muri iyi filime barimo Irakoze Ariane Vanessa (Kate), Shemaryimanzi Dywane Emmy (Tate), Shami Angelo (Marvin), Irakoze Eliane (Olga) na Iradukunda Nadine (Sasha).
Abategura iyi filime bavuga ko 'season' ya gatatu izarushaho kugaragaza ukuri kw'inkuru, amarangamutima akomeye n'amasomo ajyanye n'urukundo n'ubuzima bwa buri munsi.
Source : http://isimbi.rw/hagiye-gukorwa-season-ya-gatatu-ya-hurts-harder-yakunzwe-na-benshi.html