APR FC ntabwo irumva neza uburyo yarekura myugariro wayo igenderaho, Niyigena Clement akerekeza muri Al Hilal irimo gukora ibishoboka byose ngo ibe yamwegukana.
Ubu inkuru igezweho ya Siporo muri Sudani, ni iya Niyigena Clement ukinira APR FC wifuzwa bikomeye na Al Hilal ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.
Uyu mukinnyi ukina mu mutima w'ubwugarizi yabengutswe n'iyi kipe ndetse yatangiye ibiganiro ngo irebe ko yamwegukana nubwo bitoroshye na APR FC idashaka kumurekura.
ISIMBI yamenye amakuru ko Al Hilal yifashishije umwe mu bakinnyi bayo ngo abe yakumvisha Niyigena Clement ko kuyerekezamo nta gihombo kirimo, amwereka ubuzima babayemo ko nayo ari ikipe ihagaze neza ndetse ko ibyo abona muri APR FC muri Al Hilal biziyongera.
Iyi kipe ikaba yifuza ko mu gihe byakunda yazanamukinisha ku mukino w'amatsinda wa Champions League bakiramo Mamelodie Sundowns i Kigali kuri Stade Amahoro.
Niyigena Clement usigaje amasezerano y'amezi 6 muri APR FC, abamwegereye bavuga ko yifuza gusohoka muri APR FC ndetse ko mu gihe itamurekura uyu mwaka w'imikino nurangira azagendera ubuntu.
Bivugwa ko muri APR FC hari ababyumva cyane cyane abashinzwe isoko ry'igura n'igurisha ariko ubuyobozi bukaba butabyumva neza.
Amakuru adafitiwe gihamya ni uko no mu mikino ibiri iherutse atakinnye uw'Amagaju na Al Merreikh nta kibazo yari afite ahubwo bifitanye isano no kuba yifuzwa na Al Hilal.
Source : http://isimbi.rw/noneho-apr-fc-iremera-kwihagararaho-n-iyo-yazahomba.html