Umugabo wa Hamissa Mobeto, Stephen Aziz Ki yapfushije umuhungu we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo wa Hamissa Mobeto, Stephen Aziz Ki usanzwe ukinira ikipe ya Wydad Athletic Club yo muri Maroc ari kunyura mu bihe bikomeye by'akababaro nyuma yo kubura umwana we w'umuhungu.

Aya makuru y'incamugongo yemejwe ku wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama, binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze n'ikipe ya Wydad AC, yihanganishije uyu mukinnyi n'umuryango we.

Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z'ikipe, Wydad AC yavuze ko ibabajwe cyane n'urupfu rw'umwana wa Aziz Ki, isaba Imana kumwakira mu bwami bwayo no guha ihumure n'imbaraga umuryango wasigaye.

Yagize iti 'Tubabajwe cyane no kubura umwana w'umukinnyi wacu Aziz Ki. Dusabye Imana kumwakira mu bwami bwayo, no guha umuryango we kwihangana n'ihumure.'

Uyu mukinnyi yashakanye n'umunyamidelikazi w'icyamamare muri Tanzania, Hamisa Mobetto mu muhango w'ubukwe wabaye muri Gashyantare 2025 i Dar es Salaam aho aba bombi bakoze imihango gakondo izwi nka Nikkah.

Nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru Tuuko News, Hamisa Mobetto ntabwo ari we nyina w'umwana witabye Imana.

Aya makuru aje mu gihe Aziz Ki yari aherutse kwitwara neza mu mikino y'Igikombe cya Afurika (AFCON) kiri kubera muri Maroc, aho yafashije Burkina Faso gusoza mu makipe abiri ya mbere mu Itsinda E.

Yagize uruhare rukomeye mu ntsinzi ya 2-0 babonye kuri Sudani, aho yatanze umupira wavuyemo igitego cya mbere cyabahesheje itike yo gukina muri ⅛ cy'irangiza. Burkina Faso izahura na Côte d'Ivoire ku wa Kabiri tariki ya 6 Mutarama, mu mukino wa 1/8.

Umugabo wa Hamissa Mobeto, Aziz Ki yagize ibyago



Source : http://isimbi.rw/umugabo-wa-hamissa-mobeto-stephen-aziz-ki-yapfushije-umuhungu-we.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)