)
Theo Bosebabireba yagaragaje agahinda yatewe n'umukozi w'Imana wamuciye intege akumva ageze ku rwego rwo kwiyambura ubuzima nyuma yo kumucira iteka ko ntaho yagera ubwo yarimo akora indirimbo ye yise 'ikiza urubwa'.
Mu kiganiro na ISIMBI Uwiringiyimana Theogene wamamaye nka Theo Bosebabireba yasobanuye uburyo ku wa 15 Nzeri 2006 ubwo yajyaga mu studio ku nshuro ye ya kabiri agiye kumva aho imirimo gutanganya indirimbo ye igeze ;yahuye n'umuntu akamubwira atazigera akora igihangano gishobora kuba cyatambutswa kuri radiyo.
Ati 'Icyo gihe nasaga nabi cyane ntaho mvuye, benshi mu bari banyegereye banavugaga ko nasaze, umukozi w'Imana umwe araza turanapinga arambwira ati 'wowe ntabwo waririmba indirimbo ngo ice kuri radiyo.''
Bosebabireba yakomeje avuga ko uwo mugabo wari n'umuyobozi muri chorale mu idini rya ADEPR yabanje agaca intege uwitwa Jules Bagaramba wari urimo gutunganya mu buryo bw'amajwi indirimbo yitwa 'Ikiza urubwa', icyo gihe wari unafite inshingano mu kigo cy'igihugu cy'itangazamakuru [RBA].
Ati 'Uwo mugabo yaraje abaza Jules ati 'kuki muri abagome', ubuse n'uyu mwamuciye amafaranga koko? Ahita yongeraho ngo 'uyu we birutwa niyo afata aya mafaranga ari guta muri ibi akayajugunya muri ruhurura ikayatembana.''
Uyu muhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yasobanuye ko icyakomeje kumutera intimba cyane ari uburyo uyu mukozi w'Imana yakomeje gupfobya ibihangano bye agereranya umwimerere n'ubuhanga bikoranye n'indirimbo zari zikunzwe icyo gihe z'abahanzi barimo Alex Dusabe, Richard Nick Ngendahayo ndetse na Mani Martin.
Ati 'Uwo muntu yari yagize indirimbo zanjye ibintu biraho, atangira kuzigereranya n'iza Richard Nick Ngendahayo, Alex Dusabe na Mani Martin kandi nanjye nakumva uburyo izo ndirimbo zari zimeze mu buryo bw'amajwi nkumva zari nziza pe! Ntangira gucika intege.'
Theo yavuze ko icyamuteye intimba idasanzwe kugeza naho yigira inama yo kwiyambura ubuzima ari uko uwo mukozi w'Imana yavugaga ibyo kandi n'amafaranga yo kwishyura uwazimutunganirizaga yari ayo yafashemo imwenda andi ari ayo yahawe nk'impano.
Usibye indirimbo nka 'Bosebabireba' yanitiriwe, Theo Bosebabireba yanamamaye mu ndirimbo nka ' 'Kubita utababarira', 'Baramaze' n'izindi nyinshi.
Source : http://isimbi.rw/uko-kugereranywa-na-alex-dusabe-byari-bigiye-gutuma-theo-bosebabireba-yiyahura.html