Jullien Bmjizzo yahishuye uburyo kuba ari we watunganyije amashusho y'indirimbo 'WHY' ya The Ben na Diamond Platnumz byamuzaniye amahirwe aherekejwe n'igihombo gikomeye mu buryo nawe atigeze atekereza.
Ibi Irankunda Julien wamamaye nka Julien Bmjizzo yabitangarije mu kiganiro yagiranye na ISIMBI aho yerekanye ko kuba ari we watunganyije amashusho y'indirimbo 'Why' ya The Ben na Diamond byamuzaniye inyungu iherekejwe no kwikumirira abandi bakiriya .
Aho yagize ati 'Kuba ari njyewe watunganyije ariya mashusho byangizeho ingaruka mbi ndetse n'inziza gusa iyi ndirimbo yirukanye abakiriya banjye bose, ibyo rero mbifata nk'ingaruka mbi yangizeho.'
Uyu mugabo wamamaye mu gutunganya amashusho y'indirimbo z'abahanzi bakomeye mu Rwanda akaba ari na we nyir'ikiganiro cyo gushaka abakunzi gitambuka kuri youtube kizwi nka 'Magic Match Pop The Ballon' yasobanuye ko iyo hagiraga nk'umuntu umurangirwa ngo bakorane yahitaga yiyumvisha ko ashobora kuba asaba amafaranga menshi kubera gukorana n'aya mazina manini mu muziki w'akarere.
Ati 'Nakoze 'Why' maze igihe nkunzwe cyane kuko narimaze gukora indirimbo yitwa 'Kamwe' ya The Cat Babalao mfite abakiriya benshi, ariko maze gukora na Diamond buri muntu yahitaga yikanga ko ndibumuce amafaranga menshi kandi ari njye muntu udahenda hano ku Isi.'
Jullien Bmjizzo yanagaragaje ko urugendo rukomeye yanyuranyemo na The Ben ari rwo rwamaze guhindura imiterere y'umubano wabo ukava ku bushuti ukagera ku kuba nk'abavandimwe.
Yanavuze ku cyubahiro agomba The Ben nk'umuhanzi wambere wamwizereyemo akamuha amahirwe yo kumukorera indirimbo ya mbere yatunganirije amashusho mu mwuga we.
'The Ben twatangiye nkoresha kamera za kera zahoraga zizunguza iyo wabaga uri kuzikoresha aramfata ampa icyizere cye mukorera indirimbo ye yise 'Only You' ari nayo yatumye menyekana. The Ben twabanye mu inzu imyaka myinshi ubwo twabaga turi mu mahanga, rero iyo umwatatse uba unyatatse rwose.'
Uretse 'Why' na 'Kamwe' yahurijemo abahanzi benshi, uyu mugabo yanakoze ku yindi mishinga nka 'Only you' ya Ben Kayiranga na The Ben, Ndabazi, Warokoso na Madede za Marina, Aba People ya Kevin Mbanda, Katerina ya Bruce Melodie, Bombe ya DJ Lenzo&Phil Peter n'izindi.
Source : http://isimbi.rw/uko-gukorana-na-the-ben-na-diamond-byahombeje-bikomeye-jullien-bmjizzo-video.html