Jamus ya Muhire Kevin yaba yarariye 'Seen' Rayon Sports? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kugeza uyu munsi, Rayon Sports itegereje igisubizo cyaba cyiza cyangwa kibi ku cyifuzo yagejeho Jamus FC yo muri Sudani iyitira Muhire Kevin.

Muhire Kevin yerekeje muri iyi kipe muri uyu mwaka w'imikino wa 2025-26, hari nyuma yo gusoza amasezerano muri Rayon Sports yari abereye kapiteni.

Ntabwo umuntu yavuga ko batandukanye neza kuko mu mpera z'umwaka w'imikino uyu mukinnyi yashinjwe kutitwara neza ndetse na we nyuma yo kuyivamo arayirega kubera ibyo yagombwaga atahawe.

Yaje kwerekeza muri Sudani muri Jamus FC, ubu Rayon Sports nyuma y'uko ubuyobozi buhindutse ikaba yarandikiye iyi kipe ibatira Muhire Kevin.

ISIMBI yamenye amakuru ko ku wa Kabiri w'iki cyumweru ari bwo ibaruwa yageze mu buyobozi bwa Jamus ariko nayo ikaba itarabasubiza cyane ko ari umukinnyi bigoye kurekura.

Amakuru avuga ko na Muhire Kevin atumva neza uburyo yagaruka muri iyi kipe n'uburyo batandukanye, gusa mu ngingo Rayon yashyize ku meza ni uko bamubwira ko ubuyobozi buriho ubu (buyoboye inzibacyuho) nta kibazo bamufiteho ubwo bagiranye ikibazo bwagiye.

Mu gihe bategereje igisubizo cya Jamus FC ni nako n'urugamba rwo kumvisha uyu mukinnyi ko yagaruka muri Rayon rukomeje.

Rayon Sports irifuza kugarura Muhire Kevin



Source : http://isimbi.rw/jamus-ya-muhire-kevin-yaba-yarariye-seen-rayon-sports.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)