Utandukanye n'umugabo kuko yaguciye inyuma,wazapfa utubatse - Micky (VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi wa filime Mukobwajana Asifiwe uzwi nka Micky yagaragaje ko umuco wo gucana inyuma weze mu bagabo utagakwiye kuba intandaro yo gusenyuka kw'ingo kuko ushingiye ku irari ry'igihe gito abagabo baremanywe.

Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Micky yatangaje ko kuba umugabo yaca inyuma uwo bashakanye ari ikintu kimugwirira nk'impanuka ndetse hari abagore benshi bacibwa inyuma n'abo bashakanye bagakomeza kubaka neza urugo rwabo kubera ko bagira Imana yo kubihishwa bikaba ari byo bibaha umutuzo.

Ati 'Njyewe sinavuga ngo umugabo wanjye azajye kunca inyuma ariko binabaye nabyakira, njyewe mbifata nk'impanuka ishobora kugwirira buri mugabo wese nubwo ntabimushyigikiramo ngo agende abikore, gusa abagabo aho baca kubera imiterere yabo bagenda bahura n'ibigusha agahishyi.'

Uyu mugore uherutse gushyira hanze filime ye yise 'Icyumba Cyanjye' yasobanuye uko umubyeyi we yahinduye imitekerereze yari afite kuri iyi ngingo ubwo yari akiri umukobwa aho yemeje ko yumvaga ko aramutse afashe uwo bazarushingana ari kumuca inyuma yahita atandukana nawe ako kanya.

Ati 'Kera nkiri umukobwa numvaga umugabo anciye inyuma yaba ansuzuguye, ngahita nigendera, nkamusiga ariko mama yarambwiye ngo 'nuramuka utandukanye n'umugabo n'uko ngo yaguciye inyuma uzasenya mpaka upfuye. Niba ukeneye umugabo uteye uko wifuza uzamwiremera umutuze ahatagera abagore.'

Micky yavuze uburyo umugabo ashobora guca umugore we inyuma aho yerekanye ko umugabo ushobora kubikora mu buryo bwiyubashye adasuzuguje umufasha we, ibyo byerekana ko aba akimukunda nubwo irari ry'umubiri ritamubanira.

Ku wa 29 Ugushyingo 2025, Nibwo Micky yasezeranye imbere y'amategeko n'umugabo we Agiraneza Pacifique wamenyekanye nka AG Promoter nyuma y'uko ku wa 9 Ugushyingo 2025 yari yambwitse impeta y'urukundo.

ISIMBI kandi twamenye ko aba bombi bateganya kuzakora ubukwe ku itariki 31 Mutarama 2025.

Micky yavuze ko atasenya kuko umugabo yamuciye inyuma



Source : http://isimbi.rw/utandukanye-n-umugabo-kuko-yaguciye-inyuma-wazapfa-utubatse-micky-video.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)