Rayon yatsinzwe 'Derby y'Amabuye', APR FC yibutswa ko atari yo nyir'Umujyi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impera z'icyumweru zasize amakipe abiri akunzwe mu Rwanda, APR FC na Rayon Sports nta n'imwe ibashije gutsinda, Police FC ikomeza kwidegembya ku mwanya wa mbere.

Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2025-26 yari yakomeje hakinwa umunsi umunsi wa 12 n'ubwo APR FC na Rayon Sports zakinaga umunsi wa 11.

Shampiyona yakinwe guhera ku wa Kane tariki ya 11 Ukuboza 2025 aho Rutsiro FC yatsinze Amagaju 2-1 mu gihe Al Hilal itsinda Bugesera FC 3-1.

Ku wa Gatanu, Police FC inayoboye urutonde rwa shampiyona yatsinze Gasogi United 1-0, cya Ani Alejah.

Ku wa Gatandatu, APR FC yari imaze iminsi ititwara neza, benshi bakekaga ko iza kwiyunga n'abakunzi bayo itsinda Gorilla, gusa byaje kugorana kuko umukino warangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry'indi.

Kuri uwo munsi kandi AS Muhanga yanganyije na AS Kigali 0-0, Etincelles itsinda Musanze FC 3-1.

Ku Cyumweru, Rayon Sports yari yasuye Bugesera FC mu Bugesera aho yaherukaga gutsindirwq 2-1 mu mukino waranzwe n'imvuru aho abafana bateye amabuye mu kibuga.

Benshi bibazaga niba Rayon Sports igiye kwihorera muri iyi 'Derby y'Amabuye' nk'uko yiswe, gusa yaje kongera kuhatsindirwa ibitego 2-1.

Indi mikino yabaye ku Cyumweru, Marines FC yatsinze Kiyovu 1-0 , Mukura VS itsinda Gicumbi FC 2-0, Al Merreikh itsinda Amagaju 1-0.

Uyu munsi shampiyona irakomeza Al Hilal yakira Rutsiro FC.

Kugeza ubu Police FC iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 26, Marines FC 21, APR FC 20, Gasogi United 18, Rayon Sports 17 mu gihe AS Kigali ari iya nyuma n'amanota 10.

Rayon Sports yongeye gutsindirwa mu Bugesera
APR FC imbere ya Gorilla FC byaranze



Source : http://isimbi.rw/rayon-yatsinzwe-derby-y-amabuye-apr-fc-yibutswa-ko-atari-yo-nyir-umujyi.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)