Umukinnyi w'umugande wari umaze iminsi mu igeragezwa muri Rayon Sports, Kagawa Ssenoga Muhammed yamaze gusezererwa n'iyi kipe.
Rayon Sports ikaba irimo gukora ibishonoka byose ngo yongeremo amaraso mashya ubwo isoko rito ry'igura n'igurisha rizaba rifunguye tariki ya 3 Mutarama 2025, ni mu rwego rwo kureba uburyo yakomeza kwitwara neza mu mwaka w'imikino wa 2025-26.
Ni muri urwo rwego yari yazanye Umugande Ssenoga Muhammed Kagawa gukora igeragezwa, uyu mukinnyi wari umaze icyumweru muri Gikundiro ageragezwa yamaze kubwirwa ko bitagikunze yakwisubirira iwabo.
Ejo hashize ku wa Mbere, Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yavuze ko bateganya kongeramo abakinnyi batanu bashya kugira ngo bazitware neza mu gice cya kabiri cy'umwaka w'imikino wa 2025-26.
Mu bakinnyi bashobora kwinjira muri iyi kipe harimo Umunye-Congo, Kitoko Likau Faustin, wamaze gusinya, hari umunyezamu bivugwa ko ashobora kuba Kwizera Olivier, hari kandi rutahizamu ukomoka muri Cameroun ushobora kugera mu Rwanda ejo, Kooh Bioumha Armand, hari umukinnyi ukomoka mu Burundi na we barimo kuganira na we.
Rayon Sports ntabwo ifite abakinnyi barimo Bigirimana Abedi wavunitse, Tambwe Gloire uri gukira imvune yagize mu ntangiriro za Ugushyingo na rutahizamu Fall Ngagne utarasubira mu kibuga kuva avunikiye i Huye muri Gashyantare.
Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-iteganya-kongeramo-abakinnyi-5-yasezereye-umwe.html