Rayon Sports agahinda karashira akandi ari ibagara #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nubwo yamaze kugarura abakinnyi bayo bari bamaze iminsi mu mvune, Ndikumana Asman na Fall Ngagne watangiye imyitozo, Rayon Sports yatakaje undi mukinnyi wari uyihetse, Aziz Bassane.

Gikundiro nk'uko abakunzi bayo bakunda kuyita ntabwo yigeze igira amahirwe yo kubona abakinnyi bayo bose kandi ngenderwaho bitewe n'imvune zayugarije.

Iyi kipe yari mu byishimo by'uko ba rutahizamu bayo Ndikumana Asman na Fall Ngagne bakirutse imvune ndetse Asman we akaba yaranatangiye gukina imikino itandukanye.

Gusa yaje guhura n'ikindi kibazo kandi gikomeye cyo gutakaza rutahizamu wayo usatira unyuze ku Mpande, Aziz Bassane wagize ikibazo cy'imvune ikaba igiye kumubura igihe kirekire.

Ni mvune yagiriye ku mukino wa Rayon Sports na Bugesera FC, ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 49 yaje kuva mu kibuga asimburwa na Ndikumana Asman.

Uyu mukinnyi akaba yaragize ikibazo cy'imvune y'ukuboko izatuma amara iminsi hanze y'ikibiga adakina, yanatangiye kwitabwaho n'abaganga kugira ngo barebe niba yazagaruka vuba.

Rayon Sports ubu ikaba yamaze kumvikana na rutahizamu w'Umugande wakiniraga Express FC y'iwabo kuba yaza mu Rwanda kuyikinira.

Muhammad Ssenoga Kagawa amakuru akaba anavuga ko yamaze kugera mu Rwanda aho yaje kurangizanya na Rayon Sports ku buryo azatangira kuyikinira mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2025-26.

Rayon Sports yamaze kwemeza Lomami Marcel nk'umutoza wungirije ikaba itegereje umutoza mukuru, Umufaransa Bruno Ferry, iri ku mwanya wa 5 n'amanota 17 mu gihe Police FC ya mbere ifite 26.

Aziz Bassane yahise abasimbura aba ari we uvunika
Fall Ngagne na Asman Ndikumana bakirutse imvune
Ssenoga Kagawa yaje kurangizanya na Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-agahinda-karashira-akandi-ari-ibagara.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)