Impaka zabaye zose, bibaza ikibaye ubwo umusifuzi yangaga igitego Byiringiro Lague yatsinze APR FC kuri kufura.
Ni mu mukino w'umunsi wa 11 wa shampiyona ya 2025-26 APR FC yari yakiriyemo Police FC kuri Kigali Pele Stadium.
Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 40 Police FC yabonye kufura ku ikosa Niyomugabo Claude yakoze maze Byiringiro Lague arayitera ijya mu izamu ariko umusifuzi wo hagati Nshimiyimana Remy Victor n'uwo ku ruhande Ishimwe Didier berekana ko ari ugutereka imbere y'izamu.
Byagenze bite? Habaye iki kugira ngo igitego cyangwe?
Iki gitego bakicyanga, ISIMBI yahise igerageza kumenya ikibaye maze yitabaza bamwe mu basifuzi n'abatoza.
Bavuze ko umusifuzi wo hagati Nshimiyimana Remy Victor yasifuye 'Indirect free kick' (bisobanuye ko mbere yo gutera mu izamu byasabaga ko hari undi mukinnyi uwukoraho).
Si ko byagenze kuko yahise awutera mu izamu na wo uboneza mu rushundura.
Hari ikigaragaza ko umusifuzi yasifuye Indirect Free Kick?
Ibimenyetso bikorwa n'umusifuzi bigaragaza icyo aba asifuye, iyo basifuye Indirect free kick umusifuzi azamura ikiganza (ari nabyo yakoze) ndetse barinze bajya gutera ukuboko kwe kukizamuye.
Ni mu gihe andi makosa yo umukinnyi aba yemerewe guhita atera mu izamu umusifuzi atambika akaboko yerekeza aho batera.
Ni ayahe makosa abakinnyi bakora umusifuzi agatanga 'Indirect Free Kick?'
Umusifuzi yabwiye ISIMBI ko ikosa ryose umukinnyi akose atarikoreye uwo bahanganye icyo gihe umusifuzi ari yo atanga.
Yatanze urugero aho hari igihe umukinnyi ashobora gukora ikosa nko kuryamira umupira akabuza umukino gukomeza.
Ese ikosa Niyomugabo Claude yakoze rimeze rite?
Iyo urebye ikosa Niyomugabo Claude yakoze ntabwo ritandukanye n'ibyo uyu musifuzi yavuze kuko yafashe umupira yitura hasi ahita awuryamira ariko ntiyawukora gusa n'abakinnyi ba Police FC babuze uko bawumukuraho (bivuze ko yabujije umukino gukomeza). Umusifuzi yahise amusifura iryo kosa, muri make yari asifuye ko ari nko gutangiza umukino.
Byari kugenda gute ngo iki gitego cyemerwe?
Kuko bisaba ko uyu mupira wagombaga gukorwaho n'abantu barenze umwe, nk'uko uyu musifuzi yabisoniye ubwo Lague yateraga uyu mupira iyo hagara umukinnyi ukoraho ku rukuta (yaba uwa APR FC cyangwa Police FC), cyangwa ubwo Ishimwe Pierre yageragezaga kuwukuramo iyo awukoraho ukajyamo nabwo byari kuba ari igitego. Gusa byose nta na kimwe cyabaye, nta muntu n'umwe wigeze awukoraho.
Umukino warangiye nta kipe n'imwe ibashije kureba mu izamu ari ubusa ku busa.
Igitego cya Lague cyanzwe, umusifuzi yasifuye Indirect Free Kick we ahita atera mu izamu. Byasabaga ko hari undi muntu ubanza kuwukoraho. pic.twitter.com/r3mwT4H1ug
â" Canisius Kagabo (@Canisius1kagabo) December 6, 2025
Source : http://isimbi.rw/impaka-ni-zose-ukuri-ku-gitego-cya-lague-yatsinze-apr-cyanzwe-ubundi-hari-kuba.html