Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete batumiwe mu gitaramo kidasanzwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abaramyi Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete n'Itsinda rya True Promises Ministries batumiwe mu gitaramo cyo kurushaho kwegera no komatana n'Imana, cyiswe 'Seek Conference Rwanda 2025'.

Iki gitaramo kizabera mu rusengero rwa Bethesda Holy Church, tariki ya 14 Ukuboza 2025. Cyateguwe n'Umuvugabutumwa akaba n'Umuhanuzi Vincent Mackay ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Seek Conference Rwanda 2025 igereranywa n'ijoro ryo guhindurwa, guhishurirwa no kwegera Imana mu rugero rushya. Iki gitaramo kizatangira saa Cyenda ndetse kucyinjiramo ni ubuntu.

Ni igitaramo kizahuriza hamwe abantu b'ingeri zose barimo abaramyi, urubyiruko, imiryango, n'abashaka Imana bazahurira hamwe kugira ngo bahimbaze Imana n'umutima wabo wose, babone ubwiza bwayo bwimbitse ndetse n'imbaraga zayo zibasesekareho.

Prophet Vincent Mackay, uzabwiriza abazitabira Seek Conference 2025, yavuze ko umunsi kizaberaho watoranyijwe n'Imana kugira ngo abantu bayo bakire gukira, ubuhanuzi, imbaraga nshya no guhindurwa mu buryo bw'umwuka no mu mibereho.

Ati 'Iki ni igihe cyo gusubira ku Mana, gusubizwa no kwinjira mu mwaka mushya ufite umurongo n'inyigisho ziturutse ku Mana ubwayo.'

Ijambo 'Seek' risobanuye gushaka Imana, kuyegera no kuyizera n'umutima wose nk'uko Yeremiya 29:13 habivuga, hati 'Nimunshaka n'umutima wanyu wose, muzambona.'

Iki giterane kigamije gukiza imitima no kuyisubiza mu murongo, guhishurirwa icyerekezo cy'ubuzima, gukangura impano z'umwuka, kuzamura urubyiruko no kurusubiza ku Mana, gusakaza umuriro w'ububyutse no gutangiza umwaka mushya ufite imbuto n'umurongo uhamye wo gukoreramo.

Prophet Vincent Mackay asanzwe Umuvugabutumwa ufite amavuta ndetse aho abwiriza atanga ubutumwa bushyira abantu mu murongo w'Imana, kubafasha gusubira mu ntego zabo, gukangura impano zari zarasinziriye no kwakira gukira ku mutima no ku mubiri.

Afite Umuryango w'Ivugabutumwa yise 'Prayer Warriors Global'', umaze imyaka irenga itanu uvuga ubutumwa bwiza aho ukorera muri Leta zitandukanye muri Amerika, Afurika, u Burayi na Amerika y'Amajyaruguru.

Igitaramo 'Seek Conference' yatumiwemo n'abaramyi bafite amavuta adasanzwe, bashobora gufungura ijuru no kwegereza abantu hafi y'Imana.

Barimo True Promises, itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rikunzwe cyane mu Rwanda, Gatete Sharon & Chryso Ndasingwa baherutse kurushinga no gutangira kuririmbana nka couple. Aba baheruka no gutaramira ku Mugabane w'u Burayi mu bihugu birimo u Bubiligi.

Abazitabira iki gitaramo kandi bazataramirwa na Boanerges Gospel Group yo muri Bethesda Holy Church.

Prophet Vincent Mackay yavuze ko umunsi kizaberaho watoranyijwe n'Imana kugira ngo abantu bayo bakire
Chryso na Sharon batumiwe muri Seek Conference Rwanda
True Promises nabo batumiwe muri iki gitaramo



Source : http://isimbi.rw/chryso-ndasingwa-na-sharon-gatete-batumiwe-mu-gitaramo-kidasanzwe.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)