Zari Hassan yiyamye abagabo bamuhonga amafaranga ngo baryamane #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Zari Hassan yiyamye abagabo birirwa bamwandikira bamusaba ko baryamana bakamuha amafaranga menshi ndetse bitunguranye anatangaza ko umugabo we, Shakib Lutaaya akurura abagore benshi kubera ko ari we bashakanye.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko TikTok, Zari na Shakib bagaragara bagirana ikiganiro cyuje urukundo no kubwizanya ukuri, aha ni naho Zari yumvikana avuga ko abagore babona Shakib nk'udasanzwe kubera ko yamurongoye, bityo bagashaka kumugeraho kugira ngo bamenye icyo yamukundiye.

Muri ayo mashusho, Zari yabajije Shakib ati 'Uzi ko abagore bagukunda kubera njyewe se?' Shakib na we ati 'Ndabizi…nubwo atari bose babikora.'

Zari yahise yongeraho ko hari n'abagerageza gusanga Shakib mu tubyiniro kubera aba ari kumwe nawe . Ati: 'Niba babikora ndi aho se, naba ntahari ntibabikora urumva atari njyewe ubitera ?'

Zari yakomeje avuga ko na we ahangayikishwe n'abagabo benshi bakomeza kumwandikira bamwaka nimero za telephone ze kubera ubwiza bwe n'ubwenge gusa akaza gusanga baba bashaka ko baryamana.

Uyu mushoramari w'umuherwekazi wamamaye nka Zari The Boss Lady yerekanye ko nubwo ibyo ibyo bidasiba kuba atajya aha uwo ari we wese umwanya kuko yubaha urugo rwe kandi afite umugabo umushimishije.

Uyu mugore wigeze kujya mu rukundo na Diamond Platnumz yavuze ko hari n'abagabo baza bamugerageza cyangwa bamuha amafaranga menshi ngo barebe ko baryamana , ariko akemeza ko yisanga nta mpamvu afite yo kwishyira mu byago kuko ubuzima bwe bwifashe neza kandi anyuzwe n'urugo rwe.

Nubwo aba bombi basa n'abameranye neza kuri ubu, Zari na Shakib bigeze kunyura mu bihe bitoroshye mu rukundo rwabo, by'umwihariko muri Werurwe uyu mwaka ubwo hagaragaraga ifoto ya Shakib ari kumwe n'undi mugore byacyekwaga ko ari ihabara rye, bikababaza Zari.

Mbere yahoo, ibibazo mu mubano wa Zari na Shakib byongeye gusakuza ku mbuga nkoranyambaga ubwo Diamond Platnumz yajyaga muri Afurika y'Epfo, kwizihiza isabukuru y'umwana w'umukobwa yabyaranye na Zari.

Icyo gihe Zari yagiye ku mbuga nkoranyambaga atangira kunenga Shakib kuba atigirira icyizere, ko ari cyo gituma yababajwe no kuba Diamond waje iwe muri Afurika y'Epfo mu gihe Shakib we yari Kampla muri Uganda.

Muri 2023 nibwo Zari na Shakib bakoreye ubukwe bw'akataraboneka muri Afurika y'Epfo, binemezwa ko hagati yabo harimo ikinyuranyo cy'imyaka 12 Zari arushaho uyu mugabo we.

Zari Hassan yiyamye abagabo bamutereta kandi afite umugabo



Source : http://isimbi.rw/zari-hassan-yiyamye-abagabo-bamuhonga-amafaranga-ngo-baryamane.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)