Bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports batumijweho na RGB bashobora gutungurana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB), rwatumijeho ubuyobozi bwa Rayon Sports ni nyuma y'ibibazo bimaze kugaragara ko byugarije iyi kipe yambara ubururu n'umweru.

Abatumijwe ni Komite Nyobozi ya Rayon Sports iyobowe na Twagirayezu Thaddee ndetse n'Inama y'Ubutegetsi iyobowe na Paul Muvunyi.

Batumijwe nyuma y'uko hamaze iminsi hari ukutumvikana hagati y'izi nzego zombi ziyoboye Rayon Sports, rumwe rwumva ko ari rwo rufata ibyemezo n'urundi ari uko, habayeho kugongana kw'inzego.

Umunsi ku munsi byagendaga bifata indi ntera batangira no kuvuga amagambo akomeye mu ruhame aho Martin Rutagambwa ukuriye Akanama Nkemurampaka yavuze ko ubu ikipe iyobowe n'agatsiko k'amabandi, ibisambo.

Twagirayezu Thaddee we yavuze ko icyo bapfuye ari uko yanze kuba igikoresho cyabo. Uku kutumvikana byanagize ingaruka ku musaruro ikipe igenda ibona. Ikipe nayo isa n'imaze gucikamo ibice bibiri aho abakinnyi bamwe bashinjwa gukorera uruhande runaka.

RGB yari yagiriye inama Rayon Sports yo gushyiraho amategeko ubundi hakajyaho urwego rumwe (board cyangwa Executive) mu rwego rwo kwirinda kugongana, kuri uyu mugoraba yatumijeho abayobozi bose ba Rayon Sports kugira ngo baganire bamenye aho ikibazo kiri n'uko cyakemuka.

Itumijeho iyi kipe nyuma y'uko mu minsi ishize RGB na Minisiteri ya Siporo bari bafite gahunda yo kwicara bakaganira kuri iki kibazo cya Rayon Sports ndetse bakayitumizaho, amakuru avuga ko na MINISPORTS iri buze kuba ihari.

Bibaye kandi nyuma y'uko tariki ya 19 Ugushyingo 2025 ubwo umuyobozi wa RGB, Dr Doris Uwicyeza Picard ubwo yari imbere y'abadepite yabajijwe icyo barimo gukora ngo bakemure ikibazo kiri muri Rayon Sports, yavuze ko iyi kipe irimo kuvugurura amategeko kandi barimo gukorana kugira ngo ahuzwe n'umurongo ngenderwaho wa RGB.

Andi makuru ariko akaba avuga ko muri iyi nama bari buhuremo na RGB hari bamwe mu bayobozi biteguye kumenyesha RGB ko batagifite imbaraga zo gukomezanya na Rayon Sports, bumva bakuramo akarenge kabo maze abagifite imbaraga bakaba bakomeza, ushyirwa mu majwi cyane yo kubivamo ni Paul Muvunyi.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatumijweho na RGB



Source : http://isimbi.rw/bamwe-mu-bayobozi-ba-rayon-sports-batumijweho-na-rgb-bashobora-gutungurana.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)