Nel Ngabo yavuze ko yakozwe ku mutima n'amagambo Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda ACP Boniface aherutse gutangaza ko ubwoko bw'umuziki akora bitewe n'amagambo n'ubutumwa buba burimo abukunda.
Mu minsi ishize nib wo ubwo yaganiraga n'Ikinyamakuru ISIMBI, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yavuze ko atari umufana w'indirimbo z'inkundo ahubwo akunda indirimbo zirimo ubutumwa bwagira icyo bufasha abantu, bubatera imbaraga aho yatanze urugero ku ndirimbo 2 za Nel Ngabo, 'Nywe' ndetse na 'Muzadukumbura' yakoranye Fireman.
Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na ISIMBI, yagaragaje ko byamukoze ku mutima ariko nanone bikamwongeramo imbaraga zo gukora ibindi bihangano byiza nk'umuhanzi utarahisemo guhengamira ku ndirimbo z'urukundo gusa.
Ati 'Ni ukumushimira, ni no kuntera imbaraga ku ruhande rwanjye rwo gukora ibirenze kuko iyo urebye imipaka y'inganzo yanjye ntabwo navuga ngo nibanda hano cyangwa aha, ahubwo sinzi niba mujya mu byitaho ariko ngerageza no kwinjira no mu buzima busanzwe urugero wakumva nko muri za 'Kigali' .'Nywe' na 'Muzadukumbura'.'
Uyu muhanzi yavuze ko muri izi mpera z'umwaka ari kwitegura gushyira hanze indi ndirimbo nshya igomba gukurikira iyitwa 'Look at you' yakoranye na Platin P, iyi nayo ikazaba iri mu zigize album yabo yitwa 'Vibranium'.
Ati 'Hari album turi gusohora gake gake nubwo yo ubwayo yamaze kurangira mu bijyanye no gutunganywa, ariko icyo nabwira abakunzi banjye ni uko muri izi mpera z'umwaka ngomba gushyira hanze indi ndirimbo izakurikira 'Look at You' . nayo iri kuri Vibranium .'
Yanakomoje ku impamvu kandi batigeze bashyirira hanze icya rimwe ibihangan
o byose byari bigize iyi album ko bifatanye isano n'uburyo n'urwego bashakaho ko buri ndirimbo irimo yumvwaho ndetse n'ibyo izababyarira.
Ati 'Hari ukuntu iyo usohoye album icya rimwe hagira indirimbo zibigenderamo kandi ugasanga zari nziza, nta nubwo duteganya kuzazishyirira hanze izindi eshanu zisigaye icya rimwe kuko ubu gahunda ihari zigomba kujya zihana igihe mu kujya hanze.'
Source : http://isimbi.rw/nel-ngabo-yashimiye-umuvugizi-wa-polisi.html