Umukinnyi w'umunyarwanda wakiniraga Kitiou FC yo muri Chypre, Rubanguka Steve yasezeye umupira w'anaguru nk'uwabigize umwuga nyuma y'imyaka 11 awukina.
Uyu mukinnyi wakinaga mu kibuga hagati yanakiniye ikipe y'Igihugu Amavubi mu bihe bitandukanye.
Rubanguka Steve urugendo rwe runini rwa ruhago yarumaze hanze y'u Rwanda kuruta mu Rwanda.
Ejo hashize ni bwo yasezeye umupira w'amaguru nyuma y'imyaka 11 awukina aho yavuze ko hari ibindi bintu by'ingenzi agiye kwitaho.
Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko atari uko yabuze imbaraga cyangwa ikipe ahubwo yumva ntacyo asigaje kugeraho atabonye, ibyo yakuyemo bihagije.
Ati "Nafashe icyemezo cyo gusezera atari uko nabuze imbaraga cyangwa urukundo rw'umupira, ahubwo kuko nari maze kumva ko inshingano zanjye mu mupira w'amaguru zarangiye. Maze gutanga ibyo nshoboye byose."
Yakomeje avuga ko yabonaga igihe cyo gutangira kubaka ubundi buzima hanze ya ruhago kigeze.
Ati "Numvise ko igihe kigeze cyo gutangira indi ntera yo kubaka ubuzima bwanjye no gushyira mu bikorwa ibyo umupira wanyigishije."
Rubanguka akaba yaratangiye ubucuruzi bumusaba kuba ahari iminsi yose, akaba ari indi mpamvu yatumye asezera.
Ati "Indi mpamvu ikomeye ni uko ubu mfite ubucuruzi bwo gushora imari (investment business) busaba igihe cyanjye cyose n'ingufu zanjye zose. Ni umushinga wanjye nkunda cyane, kandi nshaka kuwubaka ku rwego mpuzamahanga(international level), bityo byasabaga gufata icyemezo gikomeye cyo gushyira umutima wanjye wose muri iyi nzira nshya."
Rubanguka Steve akaba yavuze ko mu myaka 11 yishimira ko yakiniye ikipe y'Igihugu Amavubi ndetse akaba yarakabije inzozi yarotaga.
Ati "Nishimira ko inzozi zanjye zabaye impamo.
Nishimira ko nakiniye igihugu cyanjye.
Nishimira inshuti, ibihe byiza n'amateka twagize mu kibuga.
Nda n'ishima ko hejuru ya 80% by'imikino nakinnye natangiye muri 11.
Kandi nishimira ko nta gihe nigeze kubura ikipe mu guhindura ikipe nagiraga amahitamo abiri cyangwa atatu."
Kimwe mu bintu byamubabaje mu myaka yamaze awukina, ni ugukora cyane ariko agaciro ke ntikagaragare.
Ati "Icyambabaje ni igihe ukora cyane ariko ntubone agaciro ukwiriye.
Ariko byanyigishije gukomera no gukora ku bwo umutima, atari ku bwo gushimisha abandi."
Umupira wamuhaye gutekereza nk'umushoramari bitewe n'abaperezida bahuye, yasuye ibihugu byinshi, wamwubakiye ubuzima ariko ikiruta ibindi; "ni ukumenya ko gutsinda cyangwa gutsindwa bituruka ku mitekerereze (mindset)".
Rubanguka wasezeye ku myaka 29, usibye Amavubi na Spartakos Kitiou FC, yakiniye izindi kipe zirimo RFC Wetteren, Patro Eisden, K. Rupel Boom zo mu Bubiligi; Karaiskakis yo mu Bugiriki; Zimbru Chișinău yo muri Moldova na Al-Nojoom yo muri Arabie Saoudite.
11 beza bakinanye mu Mavubi
Umunyezamu: Ntwari Fiacre
Ba Myugariro: Serumogo Ali, Niyomugabo Claude, Nirisarike Salmon na Manzi Thierry
Abakina Hagati: Mukunzi Yannick, Bizimana Yannick na Ruboneka Bosco
Ba Rutahizamu: Mugisha Gilbert, Tuyisenge Jacques na Hakizimana Muhadjiri/ Kwizera Jojea