Yampano bwa mbere yavuze nyuma y'amashusho ye y'urukozasoni yagiye hanze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko hagiye hanze amashusho ye y'urukozasoni, umuhanzi Yampano yaciye amarenga ko ashobora kuba ari mu bihe bigoye cyane.

Kuva mu mpera z'icyumweru gishize ni bwo byatangiye kuvugwa ko hari amashusho ya Yampano ariko benshi bakabifata nk'ibihuha ahubwo ari ugutwika kugira ngo akomeze avugwe cyane, gusa yaje kujya hanze mu ijoro ryo ku Cyumweru.

Aya mashusho akijya hanze benshi batunguwe n'ibyo uyu muhanzi yakoze.

Ni amashusho y'iminota 10 aho Yampano yari kumwe n'umukobwa aho bari mu gikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina (gutera akabariro).

Wabonaga bishimye kandi bigaragara ko ari amashusho bafashe babishaka buri umwe abizi.

Yampano akaba abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko yababajwe bikomeye n'ibyamubayeho.

Ati 'Ibuye ryanzwe n'abubatsi ni ryo ryakomeje imfuruka, ariko uwo rizagwira wese rizamugira ifu. Nta mbaraga zishobora gusenya icyo Imana yubatse cyangwa gutandukanya abo yahuje.'

Ni amagambo benshi bahise bahuza no kuba yashakaga kubwira uwamutengushye agashyira hanze amashusho ye cyane ko amakuru avuga ko uwabikoze yari umuntu we wa hafi ariko bashwanye cyane ko batagikorana rero ahitamo kwihimura.

Aya mashusho benshi bagiye bayavugaho bitandukanye, bamwe basaba Imana gukomeza uyu muhanzi abandi bamucyaha bavuga ko ibyo yakoze bitari bikwiye.

Yampano kandi bivugwa ko yamaze gutanga ikirego mu Rwego rw'Igihugu rw'Ubugezacyaha (RIB) ngo hakorwe iperereza hamenyekane uko ayo mashusho yagiye hanze.

Yampano yababajwe n'amashusho ye n'umukunzi we yagiye hanze



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12187

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)