Umunyamideli akaba n'umukinnyi wa filime ukomoka muri Tanzania, Wema Sepetu, ari mu mazi abira nyuma yo gushyira ubutumwa kuri Instagram bushimira Perezida Samia Suluhu Hassan ku ntsinzi ye mu matora aheruka.
Mu butumwa bwe, Wema yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ati 'Umuyobozi wacu wa mbere dukunda... Imana iguhe imigisha kandi iguhe imbaraga n'ubutwari ... mama mama ... Mama Samia Mama turagukunda.'
Ubu butumwa bwahise butangiza impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bamushinje kubogamira ku butegetsi mu gihe igihugu kiri mu bihe bikomeye by'amarira n'agahinda gakomeye bitewe n'ihohoterwa ryakurikiye amatora.
Perezida Samia yegukanye intsinzi ku majwi arenga 98% ariko ayo matora yaje kwamaganwa n'abatavuga rumwe na leta, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n'abasesenguzi mu bya politike mpuzamahanga bavugaga ko abakandida bakomeye batemerewe kwiyamamaza kandi abaturage benshi bahohotewe mu gihe cy'amatora nyir'izina.
Abahanzi bakomeye muri Bongo Flava barimo Diamond Platnumz, Ali Kiba, Rayvanny na Zuchu bari bashyigikiye kongera gutorwa kwa Perezida Samia, nabo ntibatanzwe no kugerwaho n'inkubiri y'ibitutsi n'iserereza bivuye mu bafana babo babashinja guharanira inyungu zabo aho gushyigikira ukuri.
Iyi myigaragambyo yatewe ahanini n'uko bamwe mu bafite izina rikomeye mu gihugu cya Tanzania bari kuziyamamaza bangiwe kwiyamamaza abandi barafungwa hanyuma hasigara bacye bagaragara ko ntacyo bahindura ku matora.
Aho ni naho abaturage ba Tanzania bahereye bavuga ko CCM ihatanye n'ibipupe bya CCM mu rwego rwo kwemeza ko nta hame rya demokarasi rihari.
Ubwo hategurwaga amatora ndetse no kwiyamamaza byenda gutangira muri Mata tariki 09, Tundu Lissu w'ishyaka Chadema wari warazonze ishyaka rya CCM yatawe muri yombi aho yashinjwaga icyaha cyo kugambanira Igihugu.
Si ubwa mbere Tundu Lissu bashaka kumwica kuko mu mwaka wa 2017 ubwo yavaga mu Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, yarashwe amasasu 16 ariko ku bw'amahirwe aravurwa arakira yongera kugaruka muri Tanzania mu mwaka wa 2023 avuye mu buhungiro no kwivuza ayo masasu.
Bwa mbere Samia ajya ku butegetsi byari mu 2021 nyuma y'urupfu rwa Dr John Pombe Magufuli. Samia w'imyaka 65, akaba agiye kongera kuyobora mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere, Tanzania ituwe n'abaturage barenga miliyoni 68
Jimmy GATETE / ISIMBI.RW
Source : http://isimbi.rw/Wema-Sepetu-washimiye-Perezida-Samia-Suluhu-ari-mu-mazi-abira.html