Umuhanzi Platini icyo yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports, kuba yazayiyobora #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi ugezweho unakunzwe na benshi, Platini P cyangwa Baba, yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports kwicara bakareba aho bipfira n'aho ubundi nta gikombe bazatwara.

Ni nyuma y'umukino Rayon Sports yatsinzwemo na APR FC ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize muri Stade Amahoro 3-0, hari mu mukino w'umunsi wa 7 wa shampiyona.

Umuhanzi Platini wari warebye uyu mukino ndetse akemeza ko yari yaje gushyigikira ikipe ya Rayon Sports, yabwiye ISIMBI ko ibyabuze ari byinshi cyane.

Ati "Icyabuze, ibibazo ni nk'ibya nyina wa Bizuru, ntabwo byarangira mbivuze kuko nta kintu na kimwe nabonye Rayon ifite gishimishije."

Akurikije ikipe ihari n'uko bakinnye, ibyo gutwara igikombe yagize ati "Oya, niba ari iyi kipe ari nako izajya ikina buri gihe, ntabwo byakunda."

Ati "Icya mbere nababwira ni uko bagira guhuza no gutegura neza kuko ushobora gusanga mu kibuga byapfuye ari ukubera hanze y'ikibuga, ntabwo nzi byinshi cyane, icyo nababwira bareba aho bipfira."

Abajijwe niba yaba atekereza rimwe kuzayiyobora yagize ati "Oya, ibyanjye ni umuziki gusa."

Platini wahoze mu itsinda Dream Boyz ubu ahugiye kuri Album ye ahuriyeho na Nel Ngabo bise Vibranium aho bitegura gusohora indirimbo ya 4.

Platini yagaragaje ko Rayon Sports itagize icyo ihindura nta gikombe yatwara



Source : http://isimbi.rw/Umuhanzi-Platini-icyo-yasabye-ubuyobozi-bwa-Rayon-Sports-kuba-yazayiyobora.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)