Umukinnyi wa Filime, Linda yiyamye abasore n'abagabo bakomeje kumutereta kandi yarashatse bishingikirije ko umugabo we aba mu mahanga.
Kayitesi Alice uzwi nka Linda wamamaye muri filime Umuturanyi yatangaje ko mbere akiri umukobwa yajyaga akunda kumva bivugwa ko hari bamwe mu bagabo n'abasore bakunda gutereta abagore babubatse ariko akabihakana kugeza igihe nawe byaje kumubaho nyuma yuko arushinze.
Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, yagize ati 'Nge bitari byambaho najyaga numva ari scam, abantu bagakunda kuvuga ngo 'hari abahungu bakunda abagore bubatse' nkabihakana .. ariko byambayeho. Ngewe hari abasore banyandikira bambaza ngo ubu ubayeho ute mu gihe adahari [..umugabo wee..] '
Uyu mugore warushinganye na Muyenzi Rodrigue ku wa 11 Nyakanga 2025 yanahishuye ko rimwe na rimwe ababazwa no kubona hari n'abagabo bakuze nawe aba asanzwe yubaha ariko agatungurwa ko nabo baba bifuza ko bakundana kandi babizi neza ko yubatse.
Ati 'Noneho hari n'abantu njya mbaburira n'icyubahiro wareba uko angana, ukamuburira ikintu na kimwe wamubwira. Hari igihe ndeba uburyo tuba tuziranyemo nk'umuntu wiyubaha ariko wareba ibintu ashaka kukujyanamo ukabura icyo ukora...Gusa icyo uhita ukora uhita umu-blocka, hari n'uwo naborotse inshuro eshatu.'
Linda kandi yanihanangirije abandi bantu bahora bamwandikira bamugira inama z'uburyo agomba kwitwara mu rugo rwe kandi ngo ntago nta n'umwe aba yigeze abisaba.
Uretse kuba yaramenyekanye cyane muri filime 'Umuturanyi', Linda umenyerewe cyane muri sinema nyarwanda, izina rye ryongeye kuvugwa cyane mu 2021 nyuma yo kurokoka ibitero by'umutwe wa FLN mu ishyamba rya Nyungwe tariki 15 Ukuboza 2018.
Linda uri mu barokotse ibi bitero, mu 2021 nibwo yagaragaye imbere y'Urukiko atanga ubuhamya bw'uko byagenze ndetse asaba ubutabera yaba ku bo byahitanye n'abo byagizeho ingaruka.
Nyuma y'imyaka itanu gusa yinjiye muri sinema, ubu ni umwe mu bakobwa bafite izina rikomeye muri filime nyarwanda, by'umwihariko kubera 'Umuturanyi', filime yamuhaye amahirwe yo kugaragaza impano ye imbere y'abanyarwanda benshi.
Jimmy GATETE / ISIMBI.RW
Source : http://isimbi.rw/Linda-yiyamye-abo-yise-uduhungu-dukomeje-kumutereta-kandi-yubatse-VIDEO.html