Urubanza rw'umusore wiyitiriraga kuba umwana wa Jay-Z rwateshejwe agaciro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'imyaka irenga icumi y'amagambo, ibirego n'inkiko, urubanza rw'umusore witwa Rymir Satterthwaite wavugaga ko ari umwana wa Jay-Z byarangiye ruteshejwe agaciro burundu n'urukiko rwo muri Leta ya California.

Icyo cyemezo cyafashwe n'umucamanza kivuga ko nta bindi birego bishobora kongera gutangwa kuri uru rubanza cyangwa gusaba ko hakorwa irindi suzuma ry'ibizamini ry'uturangasano tw'amaraso bizwi nka DNA.

Ibi byashyize iherezo ku rugamba rw'amategeko rwari rumaze imyaka myinshi, aho Rymir, w'imyaka 30, yakomeje kuvuga ko nyina witabye Imana, Wanda Satterthwaite, yakundanye na Jay-Z mu myaka ya za 90, bikamuviramo kumubyara.

Nyamara abunganizi ba Jay-Z bahakanye ibi birego inshuro nyinshi, bavuga ko ari ibinyoma byambaye ubusa byakomeje kuba uburyo bwo kumushotora no kumusebya.

Urubanza rwa mbere rwatangiye muri 2000, ubwo nyina wa Rymir yaregeraga urukiko rwa leta ya New Jersey asaba inkunga y'umwana we, ariko rukaza guhagarikwa.

Nyuma y'imyaka myinshi, muri 2014, Rymir n'umwunganizi we Lillie Coley bongeye kubihagurukira, bituma ikibazo gisubira mu nkiko kugeza uyu mwaka ari nabwo urukiko rwamaze gufata umwanzuro wa nyuma.

Mu nyandiko zashyizwe ahagaragara n'ikinyamakuru Page Six, byemejwe ko Shawn Carter wamamaye nka Jay-Z, yatsindiye uburenganzira busaba ko urubanza ruteshwa agaciro.

Ibi byashimangiwe n'uko muri Nyakanga Rymir ubwe yari yanditse kuri Instagram ko yisubiyeho, agira ati 'Nakuyeho urubanza, ariko ukuri sinzahwema kugushaka.'

N'ubwo ibi byari bimaze kugaragara, Coley yakomeje urugamba asaba ko Jay-Z yaryozwa uburangare bwo kutita ku mwana we ariko urukiko rwanze kumwumva, rumubuza kongera gutanga ibirego bisa nk'ibi.

Abunganira Jay-Z bavuze ko bazasaba indishyi z'amagarama y'urukiko, kuko ibyo birego byakomeje kubatwara igihe n'imbaraga mu buryo budafite ishingiro.

Kuri ubu, Jay-Z afite abana batatu yabyaranye n'umuhanzikazi Beyonce.

Rymir Satterthwaite wiyita umwana wa Jay Z ikirego cye cyateshejwe agaciro
Jay Z abanyamategeko we bavuze ko bazaregera amagarama y'urubanza

Jimmy GATETE / ISIMBI.RW



Source : http://isimbi.rw/Urubanza-rw-umusore-wiyitiriraga-kuba-umwana-wa-Jay-Z-rwateshejwe-agaciro.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)