Umutoza wa Rayon Sports w'umusigire, Haruna Ferouz yavuze ko yatakaje umukino wa AS Kigali kubera ko abakinnyi be batigeze bubahiriza amabwiriza yabahaye.
Hari nyuma y'uko yaraye atakaje umukino wa Rayon Sports ibatsinze ibitego 2-0 mu mukino w'umunsi wa 8 wa shampiyona umwaka w'imikino wa 2025-26.
Haruna Ferouz watozaga umukino we wa 5 ari umutoza w'umusigire wa Rayon Sports, ntabwo yigeze yishimira imikinire y'abakinnyi be kuri uyu mukino.
Ati "Nabo maze kubibabwira. Iyo umutoza akubwiye ibyo ukora wowe ugakora ibyawe bimeze nko kuba umubyeyi wawe akubwiye ngo ugomba gutaha saa mbili z'ijoro wowe ugataha saa tanu, ibigomba ku kubaho urabyicuza. Ni cyo cyatumye dutakaza umukino."
Haruna Ferouz yavuze ko abayobozi bari bakoze ibisabwa ndetse bari baniteguye intsinzi ariko biranga.
Ati 'Ntacyo dushinja ubuyobozi kuko bwari bwaduhaye ibisabwa byose. Twaje twizeye intsinzi kuko abakinnyi bakoze imyitozo neza."
Yakuyeho urujijo ku bakinnyi batakinnye uyu mukino aho yavuze ko Pavelh Ndzila atakinnye kubera amahitamo y'abatoza mu gihe Niyonzima Olivier Sefu, Serumogo Ali na Bigirimana batakinnye kubera ko bafite imvune.
Source : http://isimbi.rw/umutoza-wa-rayon-sports-ntiyemeranya-n-abakinnyi-be.html