Tuzatwara igikombe, nshaka kuba umukinnyi w'umwaka - Byiringiro Lague #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu wa Police FC, Byiringiro Lague yavuze ko intego ari ukuba umukinnyi mwiza w'umwaka w'imikino wa 2025-26.

Ibi yabitangarije ikinyamakuru ISIMBI nyuma yo gutsinda Gicumbi FC 2-1 ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize akanatorwa nk'umukinnyi w'umukino.

Yavuze ko ubu intego ari ukuba umukinnyi mwiza w'umwaka w'imikino wa 2025-26 (MVP).

Ati "intego ni ukuba umukinnyi mwiza w'uyu mwaka. Hamwe no gusenga ndetse no gukora cyane mbona nzabigeraho."

Yakomeje avuga ko uretse ibihembo bye ku giti cye, bagomba gukora ibishoboka byose bakegukana n'igikombe cya shampiyona.

Ati "Intego nta yindi ni igikombe cya shampiyona. Turifuza kugitwara ni yo mpamvu buri mukino uba ari nka final kuri twe."

Kugeza ubu Police FC ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 20 mu mikino 8 aho bamaze gutsinda 6 bakanganya imikino 2.

Byiringiro Lague yifuza kuba umukinnyi mwiza w'umwaka
Police FC intego ni ugutwara igikombe cya shampiyona



Source : http://isimbi.rw/tuzatwara-igikombe-nshaka-kuba-umukinnyi-w-umwaka-byiringiro-lague.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)