Umuhanzikazi Adele yateye umugongo umuziki #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Adele Laurie Blue Adkins wamamaye mu muziki nka Adele yateguje abakunzi be ko agiye kwinjira mu mwuga wo gukina amafilimi ndetse agafata akaruhuko k'igihe kirekire mu muziki we nyuma y'imyaka irenga icumi yigaragaje nk'umwe mu baririmbyi bakomeye ku Isi.

Nkuko byamaze kwemezwa n'uruhande rwa Tom Ford, wamamaye mu kumurika imideli no gutunganya sinema, ni uko uyu muhanzikazi w'icyamamare wo mu Bwongereza agiye kugaragara bwa mbere muri filimi yitwa 'Cry to Heaven', izashingira ku gitabo cya Anne Rice cyasohotse mu1982.

Iyi filimi iteganyijwe gukinirwa mu mujyi wa Londres no muri Roma guhera muri Mutarama 2026, izaba ari iya gatatu Tom Ford akoze nyuma ya 'A Single Man' na 'Nocturnal Animals', zamuhesheje ishimwe rinini mu ruhando mpuzamahanga rwa sinema.

Ford aherutse gutangaza ko yavuye mu mwuga wo kumurika imideli kugira ngo yibande ku gukora filimi, aho mu kiganiro aherutse kugirana na Variety, yagize ati: 'Nshaka imyaka yanjye isigaye nyimarane umunezero wo gukora sinema.'

Cry to Heaven izaba ari inkuru ihera mu kinyejana cya 18 mu Butaliyani, yibanze ku buzima bw'abahanzi b'abasore bazwi nka ba 'castrati', abagabo bakoreshejwe ndetse bagahatirizwa kuvuga amajwi nk'aya abakiri bato kugira ngo bazabe abaririmbyi bakomeye.

Ni Isi yuzuye amabanga, amarangamutima akomeye n'impaka nyinshi, nk'uko abasesenguzi b'ibitabo bayisobanura. Anne Rice yayanditse ashingiye ku buzima bw'abaririmbyi babayeho, ikaba yaramamaye ku buryo yafashije cyane kumenyekanisha uwo muco wa kera utari uzwi na benshi.

Adele azakina ari kumwe n'abakinnyi bakomeye barimo Nicholas Hoult, Aaron Taylor-Johnson, Colin Firth, Paul Bettany, Ciarán Hinds, George MacKay, Mark Strong, Hunter Schafer na Thandiwe Newton.

Nubwo kugeza ubu hataratangazwa neza uruhare Adele azakina muri iyo filimi, amakuru yemejwe n'inzu ifasha Ford avuga ko ari umwe mu bakinnyi b'imena.

Si ubwa mbere bivuzwe ko Adele ashobora gukina filimi, kuko na mbere yigeze kuvuga ko yishimiye gukorana na Xavier Dolan wakoze amashusho y'indirimbo ye yise 'Hello' kandi ko yemeye ko yazamwemerera gukina muri filimi ye igihe cyose yaba abyemeye.

Adele kandi yari anaherutse gutangaza ko agiye gufata ikiruhuko kirekire muri muzika nyuma y'ibitaramo bikomeye yakoreye i Munich, avuga ko akeneye umwanya wo 'gukora ibindi bintu by'ubuhanzi bitandukanye'.

Adele yafashe umwanzuro wo kuba ahagaritse umuziki akajya gukina filime

Jimmy GATETE / ISIMBI.RW



Source : http://isimbi.rw/umuhanzikazi-adele-yateye-umugongo-umuziki.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)