U Rwanda rwisanze mu itsinda rya mbere mu Gikombe cy'Afurika #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tombola y'Igikombe cy'Afurika cya Handball cya 2026 kizabera mu Rwanda, yasize u Rwanda rwisanze mu itsinda A ririmo na Nigeria.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Ugushyingo 2025 ni bwo muri Stade Amahoro habereye tombola y'Igikombe cy'Afurika cya Handball.

Iki gikombe kizabera mu Rwanda kuva tariki ya 21-31 Mutarama, kizakinwa n'amakipe 16.

Itsinda A cyangwa itsinda rya mbere ririmo u Rwanda, Nigeria, Algeria na Zambia.

Itsinda B ririmo Misiri ifite igikombe giheruka, Angola, Uganda na Gabon.

Itsinda C ririmo Tunisia, Guinee, Cameroon na Kenya.

Itsinda D ari naryo rya nyuma ririmo Cape Verde, Morocco, Congo na Benin.

Iki gikombe kigiye kuba ku nshuro ya 27, igeruka cya 2024 cyabereye mu Misiri yaje no kucyegukana itsinze Algeria ku mukino wa nyuma, Tunisia yabaye iya gatatu itsinze Cape Verde.

U Rwanda rwisanze mu itsinda C



Source : http://isimbi.rw/u-rwanda-rwisanze-mu-itsinda-rya-mbere-mu-gikombe-cy-afurika.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)