Inama yahuje Fan Base ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize yemeje ko hagomba gutegurwa Inama y'Inteko Rusange idasanzwe aho hari ibyo ubuyobozi bugomba gusobanurira abafana byanaba ngombwa bakegura.
Hamaze iminsi hari umwuka utari mwiza mu buyobozi bwa Rayon Sports aho Komite Nyobozi iyobowe na Twagirayezu Thaddée itajya imbizi na Board iyobowe na Paul Muvunyi.
Byafashe indi ntera aho Twagirayezu Thaddée aheruka gutangaza ko intandaro yo kutumvikana ari uko bashakaga ko aba igikoresho cyabo.
Abagize ihuriro ry'abafana ba Rayon Sports (Fab Base) bakaba barahuye baganira ku kibazo kiri mu miyoborere ya Rayon Sports ndetse n'ingamba zo kugikemura.
Iyi nama yabereye ku Ruyenzi muri Honey in Honey Motel basanze buri ruhande hari amakosa rwagiye rukora aho nk'umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi, Paul Muvunyi batumva ukuntu ukuntu amara igihe kingana nk'icyo amaze atagaragara mu bikorwa bya Rayon Sports.
Aha bavugaga Rayon Sports Day 2025 atabonetsemo, Inteko Rusange yatumije agakwepa n'ibindi.
Uretse ibi kandi basanze Twagirayezu Thaddée na we amagambo amaze iminsi avuga mu itangazamakuru yibasira bagenzi be adakwiye umuyobozi bityo ko hakwiye Inteko Rusange idasanzwe yo gukebura aba bayobozi.
Amakuru avuga ko bahavuye banzuye ko bagiye kwandikira izi komite zombi ko zigomba gutumiza Inteko Rusange idasanzwe mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.
Iyi Nteko Rusange ikaza umwanya wo gukebura ubu buyobozi ndetse byanaba ngombwa hagakagira abo beguza kubera ko batishimiye aho Rayon Sports iri uyu munsi.