Tanasha Donna wabyaranye n'umuhanzi Diamond Platnumz yafashe umwanya yihanganisha Tanzania aho uwo babyaranye akomoka, ni mu bihe barimo bitoroshye.
Tanzania imaze iminsi mu bihe bikomeye aho abaturage bigaragambya batishimiye ubutegetsi bwa Samia Suluhu Hassan.
Ibi byafashe indi ntera ubwo uwo bari bahanganye mu matora yamufungaga, abiganjemo urubyiruko bahise bajya mu mihanda kwigaragambya.
Uyu mugore akaba ashinjwa gukoresha igitugu no kubangamira uburenganzira bw'ikiremwa muntu, bakaba bashaka impinduka ariko bisa n'aho byatanze ubusa kuko yamaze kurahirira kuyobora Tanzania, ni nyuma y'uko Komisiyo itangaje ko yatsinze amatora ku majwi 97,66%.
Tanasha Donna wabyaranye na Diamond akaba yihanganishije uyu muhanzi na Tanzania yose muri rusange.
Ati "Tanzania, mu rugo rwanjye rwa kabiri, gakondo y'umuhungu wanjye n'ubwenegihugu... Umutima wanjye urababaye ku bwanyu. Mwanyuze muri byinshi. Imana iborohereze ikize igihugu cyose. Ndabakunda Tanzania bagenzi banjye."
Yanditse ibi mu gihe amakuru avuga ko Diamond Platnumz ndetse n'umuryango we bamaze guhunga igihugu bakaba bari Mombasa muri Kenya.