Rayon Sports yakiriye inkuru nziza mbere yo gucakirana na APR FC mu mukino w'Abakeba, ni nyuma y'uko umukinnyi wayo ngenderwaho, Bigirimana Abedi yatangiye imyitozo.
Bigirimana Abedi ntabwo yakinnye umukino wa Marines batsinze 1-0 mu ku Cyumweru gishize kubera imvune.
Uyu mukinnyi yatonekariye ku mukino w'umunsi wa 5 ikipe ye yatsinzemo Amagaju bituma amara icyumweru cyose adakora imyitozo ari nayo mpamvu atakinnye umukino wa Marines.
Bigirimana Abedi ku munsi w'ejo hashize ku wa Mbere akaba yarasubukuye imyitozo aho yakoranye n'abandi, Rayon Sports ikaba yemeje ko ameze neza 100%.
Asubukuye imyitozo mu gihe irimo yitegura umukino w'Abakeba mu Rw'Imisozi Igihumbi (100 Hills Derby) bazahuramo na APR FC ku wa Gatandatu tariki 8 Ugushyingo 2025, bizaba ari mu mukino w'umunsi wa 7 wa shampiyona ya 2025-26.
Nubwo yagaruye Bigirimana Abedi ariko na none izaba idafite ba rutahizamu bayo ngenderwaho, Fall Ngagne na Ndikumana Asman bombi bafite ibibazo by'imvune.