Polisi yatabaye! Akavuyo muri Stade Amahoro nyuma y'umukino wa Al Hilal na MC Alger #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bisabye imbaraga zikomeye za Polisi y'u Rwanda kugira ngo ihoshe imirwano yari isoje umukino wa Al Hilal na MC Alger.

Wari umukino w'Itsinda C rya CAF Champions League wabereye muri Stade Amahoro aho Al Hilal yakiririye ikanatsindira MC Alger 2-1.

Ubwo umukino wari urangiye, nibwo havutse imvururu zikomeye zatangijwe n'Umurundi Girumugisha Jean Claude.

Uyu mukinnyi ukinira Al Hilal yo muri Sudani, yagiye gusa n'uwishima imbere ya MC Alger arabamwaza maze imvururu zitangira ubwo.

Bahise bamwirukankana bashaka kumukubita maze ikipe ye nayo ijya gutabara bitangira ubwo.

Ubwo byabaga ni nako wabonaga n'abandi nabo bashaka kurwana.

MC Alger yageze aho inirukankana abafotozi barimo gufotora izi mvururu, habaye akavuyo gakomeye wabonaga byari bigoranye guhosha.

Polisi yahise yinjira mu kibuga itangira guhosha izi mvururu nubwo bitari byoroshye nayo bashakaga kuyica mu rihumye ngo ijye kwihimura ariko ibabera ibamba.

Yahosheje iyi mirwano n'imvurururu byari byananiye abashinzwe umutekano ku kibuga (Stewarts) amakipe akurwa mu kibuga neza nta kibazo kibaye nta n'umuntu uhagiriye ikibazo.

Habaye imvururu zikomeye



Source : http://isimbi.rw/polisi-yatabaye-akavuyo-muri-stade-amahoro-nyuma-y-umukino-wa-al-hilal-na-mc.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)