Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko guhagarika imikoranire na Arsenal yo mu Bwongereza byatewe n'uko imyaka 8 bamaranye ihagije kandi bakaba hari ibyo batumvikanyeho mu biganiro byo kongera amasezerano.
Tariki ya 19 Ugushyingo 2025 ni bwo RDB yemeje ko amasezerano y'ubufatanye u Rwanda rufitanye na Arsenal yo kwamamaza Ubukerarugendo bw'u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda atazongerwa, hazarangizwa ahari azarangira 2026.
Hagiye havugwa inkuru nyinshi ku mpamvu aya masezerano atakomeje bamwe bavuga ko byatewe n'uko u Burayi butabishyigikiye.
Mu kiganiro yagiranye n'Itangazamakuru kuri uyu wa Kane, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko ntaho bihuriye kuko hari andi makipe y'i Burayi agikorana n'u Rwanda.
Ati 'Turacyafite Atletico Madrid, dufite PSG ayo ni amakipe meza i Burayi, ibyo rero ntabwo byaba ikibazo. Kuri njye, ikibazo kiba, rimwe na rimwe ⦠Mu gihe njye nzakomeza ntaho bihuriye n'amasezerano, nzakomeza kuba umufana wa Arsenal, nzajya njya no kureba imikino yayo muri Stade igihe mfite umwanya.'
Yavuze ko aya masezerano yari amaze imyaka umunani aba ari ubucuruzi kandi amasezerano y'ubucuruzi afite uko asuzumwa mu bihe bitandukanye aho bishobora kuba nyuma y'umwaka umwe, imyaka ibiri cyangwa itatu.
Yakomeje avuga ko aya masezerano aba afite uburyo aba agomba kongerwamo bitewe n'igihe mwihaye yaba umwaka, imyaka ibiri ariko na none hakagenderwa ku masezerano aba arangiye.
Ati 'Ushobora kongera amasezerano nyuma y'umwaka umwe, imyaka ibiri bitewe n'uko mwabyumvikanye. Impamvu yo kongera amasezerano ni ukureba uburyo bushya bw'imikorere busaba ibintu bitandukanye ku ruhande urwo ari rwo rwose, naravuze bitewe n'ibyo nabonye ku masezerano aheruka ntabwo twigeze tubona ibihagije muri uru ruhande rero ntabwo twarushoramo menshi, urundi ruahnde narwo rushobora kuvuga ibimeze gutyo.'
Perezida Kagame yahise yerura ko hari ibiganiro byabayeho na Arsenal byo kongera amasezerano ariko ntibumvikana kuri zimwe mu ngingo z'amasezerano.
Ati 'By'umwihariko kuri ibi, hari ibiganiro byari birimo kuba, hari impinduka zagombaga kuba mu masezerano hanyuma abantu bacu n'ababo ntibumvikana ku bintu bimwe na bimwe, turavuga ngo oya ntabwo twahabwa ibi aho kugira biriya twasabaga ko twahabwa.'
'Twageze aho bavuga ngo aho kugira ngo dukomeze kutumvikana, mwashaka undi mufatanyabikorwa wakubahiriza ibyo mwifuza niba mudashobora kumva ibyo dusaba. Uko niko byagenze.'
Perezida Kagame yavuze ko azi impamvu politiki ivangwamo ndetse ko abantu bakigiye ku bintu u Rwanda runyuramo aho yatanze urugero nko DR Congo yifuje kuva kera ko aya masezerano yahagarara.
Ati 'N'ubu sinzi niba bararekeye, muribuka DR Congo yagiye mu Bwongereza, bagahorayo basaba ko ubufatanye bwacu na Arsenal bwahagarara, bakavuga ngo ntabwo mwakora ibi, ntimwagira gutya n'iki gihugu, bagiyeyo kuva ku ntangiriro z'ibibazo, bahoragayo bakabigira urwitwazo, banagiye muri PSG, ntabwo byakoze abantu barasobanuye dukomeza ubufatanye, muri icyo gihe twabonye abafatanya bikorwa benshi ni bwo nyuma Atletico Madrid yaje.'
'Igtangaje ni uko babonye ko imbaraga bakoresheje zitagize icyo zitanga, bahise bashaka amakipe nabo bagirana ubufatanya bikorwa, ni ko byagenze, niba mwaraye murebye umukino wa Monaco mwarebye ku kuboko uko handitseho.'
Yavuze ko kandi kuba Arsenal ubufatanye buhagaze ayo mafaranga bagiye gushaka ahandi bayashora kuko ari ubucuruzi nk'uko babonye u Rwanda rwamaze kwinjira muri NBA kandi n'andi menshi azaza.
Muri Gicurasi 2018 ni bwo byatangajwe ko Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwinjiye mu bufatanye na Arsenal yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y'imipira, aho yambara 'Visit Rwanda' ku kuboko kw'ibumoso haba mu ikipe nkuru, iy'abagore n'iz'abato.
Aya masezerano yatangiye kubahirizwa mu mwaka w'imikino wa 2018/19 watangiye muri Kanama 2018, bivuga ko yagombaga kurangirana n'umwaka w'imikino wa 2020/21 washyizweho akadomo muri Gicurasi 2021.
Ku wa 18 Kanama uwo mwaka, RDB yatangaje ko nyuma y'imyaka itatu y'imikoranire yatanze umusaruro, mu 2019, impande zombi zanzuye ko zakongera igihe amasezerano yari kumara.
Byari nyuma y'uko umusaruro w'ubukerarugendo bw'u Rwanda wiyongereyeho 17% ukagera kuri miliyoni 498$ mu 2019 uvuye kuri miliyoni 425$ mu 2018.
Source : http://isimbi.rw/perezida-kagame-yashyize-umucyo-ku-masezerano-ya-arsenal-impamvu-nyayo-yo.html